Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

radiotv10by radiotv10
26/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, byemejwe ko yahitanye abantu 11.

Aya makuru yatangajwe nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025 habonetse agahenge, nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano yari ihanganishije FARDC na Wazalendo.

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Uvira kandi avuga ko n’ibikorwa byari byahagaze kubera iyi mirwano, byongeye gufungura imiryango, nyuma y’ubwoba bwinshi kubera urusaku rw’amasasu.

Ni imirwano yari ihanganishije FARDC n’abambari bayo ba Wazalendo, basanzwe bakorana mu rugamba rwo guhangana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa DRC.

Radio Okapi, itangaza ko abantu icyenda bahise bahasiga ubuzima ku Cyumweru, mu gihe abandi babiri bari bakomeretse, ariko abandi babiri bakaza kwitaba Imana ku wa Mbere.

Amakuru avuga ko muri aba basize ubuzima muri iriya mirwano, barimo abasirikare mu ngabo za Leta, ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, hakaba n’abasivile barashwe amasasu yaraswaga n’impande zombi.

Imirwano ikomeje guhanganisha FARDC n’uyu mutwe wa Wazalendo, ishinze imizi ku makimbirane, ashingiye ku kuba impande zombi zirwanira ubuyobozi muri Uvira.

Bamwe mu barwanyi b’umutwe wa Wazalendo bavugwaho gusuzugura amabwiriza atangwa na FARDC, isanzwe ifite ubwo bubasha mu rugamba bafatanyamo rwo guhangana na AFC/M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 1 =

Previous Post

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Related Posts

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

by radiotv10
25/11/2025
0

Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende...

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

26/11/2025
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

26/11/2025
Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

26/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

26/11/2025
Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

26/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.