• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

radiotv10by radiotv10
26/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, byemejwe ko yahitanye abantu 11.

Aya makuru yatangajwe nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025 habonetse agahenge, nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano yari ihanganishije FARDC na Wazalendo.

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Uvira kandi avuga ko n’ibikorwa byari byahagaze kubera iyi mirwano, byongeye gufungura imiryango, nyuma y’ubwoba bwinshi kubera urusaku rw’amasasu.

Ni imirwano yari ihanganishije FARDC n’abambari bayo ba Wazalendo, basanzwe bakorana mu rugamba rwo guhangana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa DRC.

Radio Okapi, itangaza ko abantu icyenda bahise bahasiga ubuzima ku Cyumweru, mu gihe abandi babiri bari bakomeretse, ariko abandi babiri bakaza kwitaba Imana ku wa Mbere.

Amakuru avuga ko muri aba basize ubuzima muri iriya mirwano, barimo abasirikare mu ngabo za Leta, ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, hakaba n’abasivile barashwe amasasu yaraswaga n’impande zombi.

Imirwano ikomeje guhanganisha FARDC n’uyu mutwe wa Wazalendo, ishinze imizi ku makimbirane, ashingiye ku kuba impande zombi zirwanira ubuyobozi muri Uvira.

Bamwe mu barwanyi b’umutwe wa Wazalendo bavugwaho gusuzugura amabwiriza atangwa na FARDC, isanzwe ifite ubwo bubasha mu rugamba bafatanyamo rwo guhangana na AFC/M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Next Post

Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch “Iremere EjoHeza” to Help Rwandans Save for a Secure Future

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch “Iremere EjoHeza” to Help Rwandans Save for a Secure Future

Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch "Iremere EjoHeza" to Help Rwandans Save for a Secure Future

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.