Sunday, August 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zakoze igikorwa cyo gushyikiriza urubyiruko rwo mu midugudu ya Josina Machel na Philippe Nyusi ibikoresho by’imikino.

Ibyo bikoresho birimo imipira, imyambaro y’imikino, inkweto n’ibindi bikenerwa mu mikino itandukanye, byose bigamije guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko no kubahuza mu bikorwa bitera ubusabane.

Nyuma yo gutanga ibyo bikoresho, habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rwo muri iyo midugudu yombi mu rwego rwo kurushaho kubaka ubufatanye. Umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Xavier Abdala, Umunyamabanga w’Ishyaka FRELIMO mu Karere ka Mocímboa da Praia, Vicente Alfândega, Umuvugizi w’Umujyi wa Mocímboa da Praia, na Quizito Constancio, umwe mu bayobozi b’Umudugudu wa Josina Machel.

Vicente Alfândega yashimye ibikorwa bya RSF, avuga ko u Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kugarura umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Mozambique.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabashyikirije ibikoresho

Bahise bajya mu kibuga baconga ka ruhago

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 10 =