Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi mushya, n’Abanyamabanga ba Leta babiri barimo Dr Usta Kaitesi wari Umusenateri, wasimbuye General (Rtd) Jamens Kabarebe na we wahawe izindi nshingano.

Iri shyirwa mu myanya ry’abayobozi bashya, rikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nshingiyumva mu izina rya Perezida Paul Kagame, rivuga ko Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi, ndetse na Dr Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari asanzwe muri iyi Minisiteri, dore ko yari yayinjiyemo muri Nyakanga uyu mwaka, aho yari Umunyamabanga wa Leta, akaba asimbuye Dr Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka n’amezi icyenda, dore ko yari yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Werurwe 2024.

Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, na we si mushya mu rwego rw’Ubuhinzi, kuko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.

Ni mu gihe kandi Dr Usta Kaitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura General (Rtd) James Kabarebe.

Hon. Dr Usta Kaitesi yari yinjiye muri Sena muri Nzeri umwaka ushize wa 2024, aho yashyizweho na Perezida Paul Kagame, nyuma y’igihe yari amaze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Mu bandi bahawe inshingano kandi, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, inshingano n’ubundi yigeze gukora.

Ni mu Gihe kandi muri Sena, hashyizweho Dr Muligande Charles wasimbuye Dr Usta Kaitesi wahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Dr. Solange Uwituze
Dr Usta Kaitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET
Gen Rtd James Kabarebe yongeye kugirwa Umunyanama muri Perezidansi ya Repubulika
Dr Charles Murigande

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 6 =

Previous Post

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

Next Post

Behind Every Success, There’s a Woman

Related Posts

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

by radiotv10
16/01/2026
0

Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica bwakiriye itsinda ry’abasirikare 100 mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu by’ubwubatsi bagiye mu bikorwa byo gufasha...

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

by radiotv10
16/01/2026
0

Bamwe mu bagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, barimo abahamijwe gukora Jenoside, bavuga ko inyigisho zatanzwe n’umuryango Prison Fellowship, zatumye...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.