Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kwiba moto yari iparitswe n’umumotari kuri alimentation, agiye kugura icyo ashyira mu nda.

Uyu mugabo witwa Ndagijimana Felecien, yafatiwe mu cyuho nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS 125 y’umumotari witwa Nsengiyumva Severien w’imyaka 24 y’amavuko.

Uyu mugabo yacunze uyu mumotari aparitse moto ku iguriro (Alimentation) riherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako agiye kugura icyo kurya, ahita ayisunika arayitwara, umumotari asohotse arayibura.

Uyu mumotari akimara kubura ikinyabiziga cye, yahise atabaza inzego z’umutekano, hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto.

Uyu ukekwaho kwiba moto, yabonye inzego z’umutekano ari gusunika moto mu muhanda ayikubita hasi ariruka, zimwirukaho ziramufata, akimara gifatwa yemera ko yari yibye iki kinyabiziga.

Iyi modoka yahise isubizwa nyirayo, naho uwari uyibye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko hakunze gukorwa ubujura nk’ubu bwa moto, asaba abamotari na bo kuba maso, bakajya baparika ahantu hagaragara, kandi hafite umutekano, kuko hari ubwo umumotari aparika moto aho abonye akigira mu zindi gahunda bityo bigaha icyuho umujura ushaka kuyiba.

Yavuze ko ariko abijanditse mu bikorwa by’ubujura, na bo bakwiye kubireka, kuko inzego zabahagurukiye. Ati “Abajura nibashake ibindi bakora kuko uyu mwuga mubi ntuzabahira.”

CIP Gahonzire yaboneyeho kandi gusaba abamotari kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abanyabyaha cyane cyane abajura, abacuruza ibiyobyabwenjye, ndetse n’abakora ibikorwa bihungubanya umutekano n’ituza by’abaturage.

Abamotari kandi barasabwa kujya bitondera bamwe mu bo batwara kuko hari igihe bamwe baba ari abajura cyanwa inkozi z’ibibi, bityo ko mu gihe hari ugize amakenga ku wo atwaye, yajya amenyesha polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zikabikurikirana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − two =

Previous Post

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Related Posts

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

by radiotv10
02/12/2025
0

Impanuka yabereye ahazwi nka ‘Peyaje ’ mu mujyi wa Kigali, yahitanye ubuzima bw’abantu bane, aho bikekwa ko yatewe no kuba...

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko kuri uyu wa Kane Donald Trump yakira Perezida w’u...

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

by radiotv10
02/12/2025
0

Nyuma y’igisa n’igitero cyagabwe n’itsinda ry’insoresore zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ku manywa y’ihangu mu Murenge wa Kabacuzi mu...

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

Eng.-White House confirms expected Peace Agreement to be signed by Presidents Kagame and Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

The office of the President of the United States has announced that this Thursday, Donald Trump will host the President...

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuhinzi mushya, n'Abanyamabanga ba Leta babiri barimo...

IZIHERUKA

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru
MU RWANDA

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

by radiotv10
02/12/2025
0

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

02/12/2025
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

02/12/2025
AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

02/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.