• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine
Share on FacebookShare on Twitter

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora Itorero rya ADEPR, yahakanye amakuru yatangajwe ko yanze gusezeranya umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idriss Jean Luc Ouédraogo, basezeranyijwe n’umukozi w’Imana wo mu rindi Torero, avuga ko ibyatangajwe ari ibinyoma, kuko uriya muhanzi atigeze amugana ngo amugezeho ubusabe bwo kubasezeranya.

Ishimwe Vestine n’umugabo we; Umunya-Burkina Faso Idriss Jean Luc Ouédraogo, bakoze ubukwe mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka, aho basezeranyijwe na Pasiteri Jackson Mugisha wa Spirit Revival Temple, mu gikorwa cyabereye mu busitani bwa Intore Conference Arena i Rusororo.

Nyuma y’ubu bukwe, hari amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko Itorero rya ADEPR ryanze gusezeranya uriya muririmbyi Vestine n’umugabo we, nyamara uyu muhanzikazi n’umuryango we basanzwe babarizwa muri iri Torero.

Ni amakuru yazamuwe n’uwiyita umukozi w’Imana, wavuze ko Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora iri Torero yanze gusezeranya uriya muhanzi n’umugabo we.

Uyu mushumba mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe yahakanye aya makuru, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa cyatangajwe n’uriya wiyita Pasiteri.

Yagize ati “Ibyo yavuze byose yarambeshyeye. Vestine nta n’ubwo ndahura na we, mvuze ngo yaje mu biro byanjye [naba mbeshye]”

Uyu muyobozi wa ADEPR avuga ko iri Torero ritajya ryanga no gusezeranya abantu, kuko rihora ryifuriza abayoboke baryo ibyiza birimo no gushinga umuryango, bityo ko impamvu abantu bashobora gukeka ko yabuza iri Torero gusezeranya abantu, idashobora kubikoma mu nkokora.

Ati “Nta n’ubwo twanga gusezeranya abantu, tubagira inama, turabaganiriza, dukunda urubyiruko, dukunda umuryango.”

Rev. Ndayizeye Isaïe avuga ko uwatangaje ibintu nka biriya, aba adakwiye guhabwa umwanya muri sosiyete, kuko ashobora kuyobya abantu.

Ati “Mbega nimubona umuntu wagiye ku karubanda agakora inkuru y’ikinyoma kandi rwose ashishikaye muzabanze murebe ko hari n’izindi yakoze, murebe ko hari n’izindi nzima ajya avuga. Ntimukajye mutinda ku bantu batagira ibintu bizima, ahubwo mujye muhitamo kuvaga ibintu bizima.”

Ishimwe Vestine usanzwe aririmbana n’umuvandimwe we Dorcas, yakoze ubukwe ku myaka ye 22 y’amavuko, mu gihe umugabo we afite imyaka 36.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − two =

Previous Post

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Next Post

How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.