Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse muri Bugarama mu Rwanda, batashyizemo ubushishozi, kuko ababihungaga ahubwo berecyezaga aho bavuga, ati “None se bahungira aho ibisasu bituruka?”

Ni ibirego byazamuwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya ko ngo ibisasu byarashwe muri Kivu y’Epfo, ngo byaturutse i Bugarama mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko kuba aba bayobozi muri biriya Bihugu bakumvikana ku kuzamura ibirego nka biriya by’ibinyoma, bidatangaje kuko ibi Bihugu byombi bihuje umugambi, ariko ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “Ibyo bisasu ngo byaturutse i Bugarama ntabwo ari byo. Ibisasu byaturutse i Burundi bikibasira abaturage ba hariya Kamanyola. Ndetse hari n’impunzi z’Abanyekongo zirenga igihumbi zahungiye iwacu hariya i Bugarama ku Mupaka wacu. None se bari guhungira aho ibisasu birimo bituruka? Izo mpunzi ziri hariya muri Centre ya Nyarushishi.”

Amahanga arimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, na yo yasohoye itangazo, rivuga ko abarwanyi ba AFC/M23 ngo bashyigikiwe n’Ingabo z’u Rwanda, bava mu bice bafashe muri iyi minsi, bagasubira aho basanzwe.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko umwaka ushize ubwo M23 yari yigaruriye Teritwari ya Walikare, n’ubundi amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye igitutu isaba u Rwanda gukoresha ‘influence’ [ububasha] rufite kuri uriya mutwe, rukawusaba gusubira inyuma.

Ati “Ibyo twarabikoze, twarababwiye tuti ‘kugira ngo duharanire amahoro, barasaba kuva aho hantu mwafashe kugira ngo noneho ibiganiro by’amahoro bibashe kuba’. Ibyo bintu nubwo batari babyishimiye, abo ba AFC/M23 barahavuye. Ariko se muzi icyabaye nyuma? Ni uko Guverinoma yahafashe, abantu bose bishimiye abo ba M23 baza cyangwa babashyigikiye, barishwe icyo gihe.”

Minisitiri Nduhungirehe, avuga ko kongera gusaba u Rwanda gusaba AFC/M23 ibintu nka biriya, bitashoboka, bitewe na biriya byabaye muri Walikare.

Ati “Kongera kudusaba ibintu nk’ibyo urumva ko bidashoboka, urumva ko twe tudashobora kongera kugira uwo mutwaro wo gusaba abantu kuva ahantu kugira ngo abaturage bari muri uwo mujyi baze kwibasirwa n’Ingabo za FARDC na FDLR na Wazalendo.”

Minisitiri Nduhungire avuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari bwo bukomeje kurenga ku gahenge, bufatanyije n’u Burundi ndetse n’indi mitwe irimo FDLR, bityo ko igisubizo cy’amahoro kitaboneka, iyi migambi ikomeje kubaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Next Post

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Related Posts

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

IZIHERUKA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi
AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.