Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka ku bakinnyi bifuza kongeramo, n’imigambi bafite kugira ngo ikipe ikomeze guhatanira ibikombe.

Murenzi Abdallah uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Komite y’Inzibacyuho ya Rayon, yatangaje ko ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya, hagamijwe kongera imbaraga mu rugamba rwo guhatanira ibikombe byose Yaba mu bahungu ndetse n’abakobwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Murenzi yemeje bahanze amaso ku kuzana umutoza mushya nk’umwe mu bazabafasha kuzana abakinnyi mu Kwa mbere.

Yagize ati “Turateganya ko bitarenze ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha Rayon sport izaba yasinyishije umutoza, nk’imwe mu ntwaro izadufasha kugura abakinnyi ndetse no gutwara ibikombe.”

Murenzi Abdallah yanagarutse ku bakinnyi iyi kipe yifuza kongeramo mu kwezi kwa mbere 2026, kugira ngo barusheho kunoza imikinire

Yagize ati “Rayon iri mu biganiro n’umuzamu dushaka ko azaza akaba ari we wa mbere, umukinnyi wo hagati w’ubwugarizi, undi wo ku ruhande rw’ibumoso, nimero 6 ndetse na rutahizamu ushobora guca ku ruhande.”

Murenzi Abdallah yavuze ko intego y’iyi kipe bashaka kubaka mu kwa mbere ariyo guhatanira ibikombe mu gihe cya vuba, cyane cyane ko Shampiyona ikirimo amahirwe, naho Igikombe cy’Amahoro kikaba kitaratangira.

Yagize ati “Ku bahungu, kimwe mu bikombe bihatanirwa turagishaka, byakunda tukabitwara byose kuko birashoboka. Shampiyona ntabwo duhagaze nabi, kandi abakinnyi twifuza tubongeramo badufasha gutwara iki gikombe.”

Mu bakinnyi bari kuvugwa bashobora kwinjira muri Rayon Sport , bivugwa ko kuri nimero 6 Rayon Sports yamaze kwerekeza amaso muri Burundi, kuvugisha Faustin Kitoko Likau, ukina muri Flambeau de Centre akaba akomoka muri DR Congo. Uyu musore ngo ni umwe mu bo ubuyobozi bubona bashobora kongereramo ku bakina hagati.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

Next Post

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Related Posts

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

by radiotv10
09/12/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itariki izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon...

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.