Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rulindo: Abantu 11 barimo abayobozi bafashwe barenze ku mabwiriza bahita bajyanwa kuri Polisi

radiotv10by radiotv10
27/12/2021
in MU RWANDA
0
Rulindo: Abantu 11 barimo abayobozi bafashwe barenze ku mabwiriza bahita bajyanwa kuri Polisi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 11 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo n’ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge, bafashwe bari mu birori byo kwiyakira barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bahita bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ngo bigishwe.

Abafashwe ni abatashye ubukwe bwabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo.

Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Ushinzwe irangamimerere muri uwo Murenge na Gitifu w’Akagari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo kugira ngo bigishwe.

Abo bantu bose bafashwe nyuma yo kujya mu birori byo kwiyakira bavuye mu bukwe ku Murenge wari wasezeranyije imiryango 10 ariko muri uyu muryango hakagaragaramo umuntu umwe wanduye Covid-19 ndetse no mu bari babutashye harimo abatarakingiwe inkingo zose ziteganywa, ndetse bamwe ntibari bipimishije Covid-19 nk’uko amabwiriza abiteganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, avuga ko bakoze amakosa yo kudasuzuma neza niba koko uyu muryango wari wujuje ibisabwa kugira ngo ukore ubukwe muri ibi bihe hariho ingamba zo kubahiriza Covid-19, akagira inama bagenzi be yo kuba maso kugira ngo batagwa muri ayo makosa.

Yagize ati “Twasezeranyije imiryango irimo n’uyu [utari wubahirije ibisabwa] ariko kubera ko baje bakerewe, ababishinzwe ntibagenzuye neza niba bujuje ibisabwa harimo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu basinyiye uyu muryango habonetsemo n’uwanduye Covid-19. Ndasaba bagenzi banjye kujya bagenzura neza kandi ntibirare ngo bagendere ku kizere batagwa mu makosa natwe twaguyemo.”

Niyoniringira Angelique wakoze ubukwe yemeye amakosa bakoze anabisabira imbabazi.

Yagize ati “Turemera ko habayeho amakosa kandi turasaba imbabazi, ntabwo twubahirije amabwiriza asabwa yo kwirinda iki cyorezo, nagira inama abandi bateganya ubukwe kujya birinda icyatuma bagwa mu makosa nk’aya kuko Covid-19 iriho, bubahirize ibisabwa n’inzego z’ubuzima.”

CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asaba inzego bireba kurushaho kuyakurikirana.

Yagize ati “Tuributsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurinda ubuzima bwabo, Covid-19 irandura ku muvuduko uri hejuru, bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bibongerere ubudahangarwa bw’umubiri.”

Ubusanzwe amabwiriza areba ibirori by’ubukwe, gusezerana imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu rusengero, asaba abantu bose bategura ibi birori bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye, ndetse bakaba banipimishije mu masaha 24 mbere y’umunsi w’ibirori.

Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw’ibanze bw’aho bizabera mu minsi irindwi mbere y’uko biba, kandi ababikora bakanipimisha mbere y’amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + fifteen =

Previous Post

IFOTO: Perezida Kagame na Madamu bateruye Umwuzukuru bifurije abaturarwanda iminsi mikuru myiza

Next Post

P-Square bakoze igitaramo cyo kwiyunga baca bugufi basaba abafana imbabazi ko babatengushye

Related Posts

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

Once considered a forgotten and underdeveloped place, the hills of Kibali, in Rwanda's Gicumbi District, are now a symbol of transformation...

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

IZIHERUKA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future
IMIBEREHO MYIZA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
P-Square bakoze igitaramo cyo kwiyunga baca bugufi basaba abafana imbabazi ko babatengushye

P-Square bakoze igitaramo cyo kwiyunga baca bugufi basaba abafana imbabazi ko babatengushye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.