Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube, yasanganywe amashusho ageze kuri atanu, ndetse yashyizwe mu rubuga rwa WhatsApp yashinze rwitwa ‘Aba-Chou’.

Byagarutsweho mu iburanisha rya none ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ubwo abaregwa muri uru rubanza ku ifungwa ry’agateganyo bagarukaga imbere yarwo.

Djihad witabye Urukiko mu gitondo cya none, yaje yambaye umupira umupfutse no mu maso, aho imashini yawo ifungwa kugeza no mu isura, ndetse ubwo yururukaga imodoka ya RIB, akaba atabashaga kureba neza aho akandagira, ku buryo hari aho yageraga akenda kugwa.

Ni urubanza ruregwamo kandi Kwizera Nestor uzwi nka ‘Pappy Nesta’ na Ishimwe Francois Xavier bose bakurikiranyweho icyaga cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano.

Kuri Ishimwe Francois Xavier, Ubushinjacyaha bwavuze ko yakaga abantu amafaranga kugira ngo abahe ariya mashusho y’urukozasoni, aho bamwe yabishyuzaga 100 Frw abandi 200 Frw.

Naho kuri Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ubushinjacyaha bwavuze ko yasanganywe amashusho y’urukozasoni atanu y’uriya muhanzi Yampano.

Nanone Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha biregwa Djihad, bishingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya barimo Eric Semuhungu ndetse n’uwitwa Aaron Niyonagize, gusa ibyo batangaje ntibyavugiwe mu Rukiko uyu munsi.

Bwavuze kandi ko hari urubuga rwa WhatsApp ryitwa ‘Aba-Chou’ [imvugo ikunze gukoreshwa na Djihad] rwashinzwe n’uyu musore, rurimo abantu 989.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu butumwa bwatambutse muri uru rubuga, harimo ubwo Djihad yabwiraga abarubamo ko hari amashusho y’urukozasoni, ndetse ayo mashusho akaza no gushyirwa muri uru rubuga.

Mu ibazwa ry’uregwa, yahakanye ibyaha akurikiranyweho birimo ibi byo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano.

Uyu Djihad kandi akurikiranyweho ibindi byaha bishingiye ku birego yagiye aregwa n’abantu batandukanye mu bihe binyuranye, na bo bishingiye ku kubasebya.

Ku cyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano kandi, kiregwa uwitwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K-John, na bo baherutse kugezwa imbere y’Urukiko basabirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu busabira aba bantu gufungwa by’agateganyo, ari ibimaze kugerwaho mu iperereza kimwe no kuba aba bose basanzwe bafite imbuga za WhatsApp babamo, kandi ko barekuwe bakomeza gusakaza ayo mashusho.

Aba bombi (Pazzo Man na K-John) bo baburanye mu cyumweru gishize, biteganyijwe ko basomerwa icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo kuri uyu wa Kane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + seventeen =

Previous Post

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Next Post

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.