• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeje kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwibuka ko atari bo baruremye, bakazirikana ko mu gushaka amahoro, bitagomba kureba uruhande rumwe gusa.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, barimo Abanyamabanga ba Leta babiri, Umusenateri umwe, ndetse n’Abacamanza babiri bo mu Rukiko rw’Ubujurire.

Perezida Kagame yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda gifite umwihariko wacyo nk’uko Ibihugu binyuranye ku Isi biba bifite umwihariko wabyo, ndetse n’imikorere n’imyitwarire bikaba bigomba gutandukana.

Ati “Ni ukuvuga ngo mu nshingano tuba dufite uko dukwiye kuba tuzuza, bidusaba imbaraga zitandukanye ariko nyinshi, abadashyiramo imbaraga ubwo baba bafite impamvu harimo bitewe n’uko Ibihugu byabo biteye cyangwa icyo bifite, harimo n’amateta.”

Yavuze ko u Rwanda bitewe n’aho rwavuye ndetse n’ibibazo rufite, bisaba ko abajya mu nshingano bakora mu buryo budasanzwe, bagakoresha ubushobozi buhari, ubwenge n’ubumenyi.

Ati “Ibibazo byo ni byinshi, bimwe birakemuka, ibindi bikavuka, ibibazo bihoraho. Ndetse bitewe natwe aho tuva aho tugeze n’aho dushaka kujya, dushaka imbaraga nyinshi n’ubushishozi n’ubwitonzi.”

Perezida Paul Kagame yagarutse ku masezerano y’Amahoro y’i Washington D.C. yasinywe tariki 04 Ukuboza 2025, yavuze ko “u Rwanda rwasinye rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa kugira ngo ayo masezerano bigende neza n’abandi bakuzuza inshingano zabo, bibe byatugeza ku mahoro.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nubwo iki Gihugu kiba gifite intego nk’iyi, ariko abo basinyanye ariya masezerano, bo baba bafite indi nzira bashaka kunyura.

Yavuze ko mbere yo kujya muri America, hari hamaze iminsi hatutumba umwuka mubi mu bibazo biri hakurya muri DRC, haba “imirwano ndetse na yo ku gice kimwe itubahirije ibyari byarasezeranywe mbere y’aya masezerano twari tugiye gusinya.”

Yavuze ko iyi mirwano iri kuba muri Kivu y’Epfo, yari yatangiye na mbere y’ariya masezerano yo mu cyumweru gishize, ku buryo abavuga ko habayeho kurenga kuri aya masezerano yasinywe vuba aha, bibeshya.

Yavuze ko ibi bibazo atari iby’ejo cyangwa ejobundi, kandi ko bifite amateka maremare, ariko ko u Rwanda icyo ruhora rwifuza ari amahoro, runayakeneye kurusha abandi bose, kuko ruzi ingaruka zo kutayagira kuko rwabaye muri ibyo bihe igihe kinini.

Ati “Iyo mbona ibi biganiro cyangwa imvugo isa n’iganisha ko ikibazo kiriho ubu cyabayeho nyuma yo gusinya cyangwa kumvikana ku mahoro, bikaba ibibazo byose bikikorerwa n’u Rwanda, usibye ko ntabyumba, ngera aho nkavuga ngo u Rwanda wenda ni cyo navuga se ko ari byo twaremewe kwikorera ibibazo byacu tukikorera n’iby’abandi, ntabwo numva ari byo.”

Avuga ko abikoreza u Rwanda ibi bibazo, na bo ubwabo bazi ukuri, ariko bakakunyura hejuru, kandi kwigaragaza buri wese ushaka kukubona aba akubona, ku buryo ababyirengangiza baba bafite impamvu.

Yavuze ko iyo amahanga asobanurirwa iby’ibi bibazo, baba babyumva neza, ariko bamara gusobanurirwa, bakavuga ngo “u Rwanda rurakomeye, ni ukuvuga ngo murakomeye, mukwiye kwiyicarira ababatera bakabatera.” Ariko we abasubiza ko atumva icyaba kigenderewe.

Yavuze ko ubushobozi u Rwanda rufite ari ukwirinda, kandi ko bwo buzakomeza kubaho, ndetse nta n’uzashaka kuburubuza igihe cyose bizaba ari ngombwa, ruzabukoresha uko bikwiye.

Yanagarutse ku cyifuzo amahanga yigeze kugeza ku Rwanda arusaba kwinginga M23 kurekura Walikare ubwo bafataga uriya mujyi, ndetse bigakorwa, ariko ko bikimara kuba FARDC yahise ihafata, nyamara atari byo byari byumvikanyweho.

Ati “N’uyu munsi kuba ibintu byabaye mbere yuko tujya gusinya amasezerano na nyuma yaho bigakomeza bikavamo ibyabaye muri Uvira, n’ibihumbi n’ibihumbi bari muri Uvira, Minembwe, za Kalimi, Kisangani, bafite ibihumbi birenga 20 by’abasirikare, ukibaza ngo ingabo z’Abarundi zingana gutya, hari chaos ziriyo, birirwa bica abantu, birirwa babarasa, aba bantu ku Isi biriwa bavuga, baba he? Erega abantu baratakambye babura ubatabara.”

Yavuze ko n’ibi biherutse kuba muri Uvira, byongeye kwegekwa ku Rwanda, ariko bakirengagiza ikibazo ahubwo u Rwanda rufite muri Congo cy’umutwe wa FDLR, birirwa bahakana ko utakibaho.

Ati “Ntabwo numva neza ikibazo tugomba kwikorera, ariko nibura habura n’uvuga ati ‘reka nkibikoreze bombi?’”

 

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu

Perezida Kagame avuga ko imijugujugu ihora iterwa u Rwanda, ari myinsi ati “Ntabwo nsinzira, bati ‘itaba telefone iraje’, hano bukira ahandi bukaba buracyeye… ngakomeza…, ku kibazo buri muntu wese azi, ariko u Rwanda rugomba kwikorera umuzigo. Ariko rero kwikorera umuzigo byo tuzawikorera, ariko hari aho umuntu agera agahitamo, n’iyo byombi byaba birimo urupfu, ushobora no guhitamo uko wapfa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abashaka gukemura ibibazo bihari, bakwiye kureba impande zombi, aho kumva ko bahora bikoreza umwe ibibazo by’undi.

Ati “U Rwanda rwo ntabwo abantu baruremye, ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, icyaremye u Rwanda ni cyo cyaremye Isi yose, ntabwo icyaremye Isi yose cyageze aho ngo gifate abantu bamwe kibabwire ngo mujye kuturemera u Rwanda […] ntabwo byakunda.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro, kandi ruzayaharanira, ariko ko runahora rwiteguye guhangana n’ibindi bitari ayo mahoro ruhora rwifuza.

Perezida Kagame yavuze ko DRC ifite umugabane w’ibibazo byayo, kimwe n’u Burundi, yewe n’u Rwanda rukagira uwarwo, bose bagomba gusubiza, ariko u Rwanda rudakwiye kwikorezwa imigabane y’abandi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Next Post

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.