• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

radiotv10by radiotv10
11/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro mu bice byegereye u Rwanda, yahamagaye mugenzi we Evariste Ndayishimiye akabimubazaho, undi akamuhakanira.

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yagarukaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifite amateka atari aya vuba aha.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibabaje ari uko uko ibi bibazo bigenda bibyuka, bihora byegekwa ku Rwanda, nyamara ahubwo na rwo rufite ibibazo biri muri DRC birubangamiye, byagakwiye kubazwa kiriya Gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko aya mateka n’ibibazo bigerekwa ku Rwanda, “birimo ubugome n’ibinyoma byinshi, kandi bifitanye isano n’amateka yacu” atanga urugero ubwo intambara zo mu burasirazuba bwa DRC zari zubuye, habanje kujyayo ingabo za EAC zitari zirimo iz’u Rwanda, ariko rugasaba ko ikibazo kirubangamiye cyazakemurwa, ariko ko na zo zitamazeyo kabiri, ahubwo ko zirukanywe na DRC ubwayo.

Ati “Muri uko kuzirukana, Congo ihitamo kwirukana bamwe isigarana abandi, isigarana ingabo z’u Burundi kuko bari bafite ubwumvikane bahuriyeho na bwo bufitanye isano n’amateka yacu.”

U Burundi kandi bwarushijeho kongera ingabo muri DRC ndetse zerecyeza mu bice byegereye u Rwanda, bigatuma afata icyemezo cyo kubiganiraho na Perezida Evariste Ndayishimiye wa kiriya Gihugu.

Ati “Nafashe telefone nterefona Perezida w’u Burundi Ndayishimiye ndamubaza nti ‘ingabo zari ziri muri EAC, ko bazirukanye iz’u Burundi zigasigara, u Burundi bwagiye muri SADC? mwagiyeyo se ko kubera ko gusa muri inshuti za Congo mushaka kuyishyigikira mu byari ibyo byose bakora. Avuga ko Congo yabibasabye.”

Yavuze ko yanamubajije iby’izindi ngabo z’u Burundi zari zikomeje kwiyongera zijyayo ariko zikajya gushinga ibirindiro mu majyaruguru y’u Rwanda hafi yarwo, zirimo izajya i Goma na Rutshuru, kandi ko yari afite amakuru yizewe, ariko Ndayishimiye akamuhakanira, ko nta ngabo z’u Burundi ziri mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ati “Yarabanje arambwira ngo bafite ibibazo bikomoka muri Congo by’umutekano wabo, avuga ko biri mu majyepfo, za Uvira na za Minembwe, ngo ni yo mpamvu bagiye muri Congo.”

Ngo akomeje kubimubazaho, Ndayishimiye “Arambwira ngo ni nde wakubwiye ko dufite ingabo aho ngaho? Ndamubwira nti ‘Hari ababimbwiye ariko nanjye nabyemeye kuko bampaye ibimenyetso. Ariko ntabwo nari kubyemera burundu ntabanje kukubaza wowe ubwawe ngo numve icyo umbwira’. Ati ‘Oya, uwakubwiye yarakubeshye, nta ngabo zacu ziri aho ngaho mu majyaruguru yanyu’.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ndamubwira nti ni ‘byiza’, nti ubwo uri Umuyobozi w’Igihugu cyawe ubinyibwiriye ubwo ndabyemeye. Ntabwo hashize kabiri, ndetse benshi bafatirwayo mu mirwano.”

Muri ibyo bihe byose kandi habayeho n’inama zahuzaga abo mu nzego z’umutekano z’Ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi), bakagerageza kwihakana n’abo bafatiwe ku rugamba, ariko u Rwanda rukabibemeza, bakabura ibyo basobanura.

Ati “Hanyuma hakurikiraho inama z’abayobozi b’u Rwanda, u Burundi, bagashaka guhakana, abandi bakabereka bati ‘Ese noneho mwihakanye n’abasirikare banyu? ntimukibashaka? Tugira ngo ahubwo turebe uko twavugana n’ababafite hakurya hariya, bababahe’.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Burundi bwakomeje aya macenga, ariko amakuru agaragaza ko iki Gihugu ubu gifite ingabo zibarirwa mu bihumbi 20 muri DRC.

RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 1 =

Previous Post

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Next Post

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.