Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri bagiye gufata ifunguro, bakarya ibiryo byabo, bakanakomeretsa bamwe mu barimu babarumye.
Ibi byabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabihanga muri uriya Murenge wa Gikundamvura mu cyumweru gishize, ubwo abo basore batatu bahengeraga amasaha yo gufata ifunguro ku ishuri ageze.
Bakimara gukora ibyo bikorwa, bahise batoroka ariko umwe muri bo aza gufatwa, mu gihe abandi bakiri gushakishwa nk’uko tubikesha Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya.
Nyirabigirimana Constance uyobora iri shuri rya G.S Nyabihanga avuga ko bariya basore basanzwe bazwiho guteza urugomo muri kariya gace.
Yagize ati “Abo basore rero bigize Ibihazi bateza umutekano muke, baje mu masaha abana barimo barya, jye ntahari ndi i Karongi ku mpamvu z’akazi, umukozi ushinzwe uburezi muri uyu Murenge ahari. Abo basore binjira mu byumba bibiri by’amashuri abana bari kurya.”
Abasore babiri binjiye mu cyumba kimwe, mu gihe undi yagiye mu kindi, bagahita bambura abana ibiryo bariho bafungura, bakabyirira.
Abana bahise batabaza bavuza akaruru, bituma bamwe mu barezi baza gutabara, bahageze na bo basagarirwa n’abo basore bakomeretsa batatu muri bo babarumye, aho umwe bamurumye mu gatuza abandi babiri bakabaruma ku maboko.
Uyu muyobozi w’ishuri yagize ati “Ikibazo cyarenze abari bahari, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikundamvura ahamagara ubuyobozi bumukuriye bwohereza ba DASSO baje bafata umwe abandi barabacika n’ubu baracyashakishwa.”
Aba barimu batatu bakomerekejwe, bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura, baravurwa, bahita banataha mu miryango yabo.
Umusore witwa Jean Baptiste w’imyaka 17 y’amavuko, ni umwe muri bariya batatu bakekwaho ibi bikorwa, ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gihe abandi babiri bakiri gushakishwa.
RADIOTV10








