• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye akoreshwa mu bwubatsi mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, baherutse kunigira mu kirombe umukoresha wabo bamuziza kumara igihe atabishyura, abahembamo macye ariko n’ubundi ngo ayo abasigayemo ni menshi.

Aba baturage bakorera kompanyi yitwa UP Best Supply Company, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bakorana na yo ariko ko bamaze amezi atandatu batazi uko umushahara usa.

Bavuga ko umukoresha wabo witwa Uwimana Pierre abateje inzara kuko bamaze igihe kinini bakora badahembwa, bakiyemerera ko baherutse kumunigira mu kirombe.

Umwe muri aba baturage ati “Tutamuniga? Wakoresha umuntu amezi angahe utamuhemba kandi dutunzwe no guhaha…ni uko na we yabaye umusore ariko twari tugiye kumuhwereza da.”

Uyu muturage avuga ko uyu mukoresha wabo yabuze uko abyifatamo agapfukama akabasaba imbabazi ubundi akaguzaguza “akadukingamo macye tuba turemeye.”

Mugenzi we agira ati “Twamufashe tugira ngo atwishyure noneho na we aratamba aravuga ati ‘mube mumbabariye ndebe ko nanjye bayampa’.”

Uwimana Pierre avuga ko kwambura abakozi be atari umugambi ahubwo ko na we yambuwe na Kompanyi MTPR ltd yahaye ibikoresho ariko ikaba yaranze kumwishyura.

Ati “Aba bagabo impamvu nabambuye ni uko nanjye banyambuye, ntabwo baranyishyura ntegereje amafaranga ngo mbishyure nanjye uwo nakoreye ntaranyishyura.”

Umuyobozi wungirije muri iyi kompanyi ya MTPR ltd witwa Rutayisire Potien avuga ko ntakibazo bafitanye n’uyu Uwimaa Pierre kuko ibikubiye mu masezerano bagiranye yose bayubahirije icyakora akavuga ko batinze kwishyura kubera Akarere na ko katinze kubishyura.

Uyu wo muri MTPR ltd avuga ko bamaze gutanga inyandiko zishyuza Akarere gusa ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko ibi butabizi.

Murekatete Triphosie yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo abaturage bari kubirenganiramo bahabwe ibyo bagombwa.

Danton GASIGWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 10 =

Previous Post

Kigali: Bane bapfuye urw’amayobera nyuma yo kumara igihe kinini banywa inzoga bishimira Noheli

Next Post

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.