Wednesday, June 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi bakomeye bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nka Fally Ipupa, Werrason, Barbara Kanam bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi wo muri iki Gihugu, Général Defao witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021.

Ibi byamamare bikomye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Africa yose, byatangaje ko byashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzi Général Defao wari uzwi mu njyana ya Rumba.

Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru bya Cameroun, avuga ko yari yagiye i Douala mu gitaramo akaza kujyanwa kwa muganga, bagakeka ko yishwe na COVID-19.

Général Defao yatangiye kumenyekana mu myaka ya 1976 ubwo yari atangiye umuziki we, aho yari yatangiriye mu matsinda.

Yanyuze mu matsinda y’abacuranzi akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1981 yinjiye mu itsinda ryitwa Le Grand Zaico Wawa ry’umucuranzi wa gitari Félix Manuaku Waku.

Mu mwaka w’ 1983, Général Defao yinjiye muri Choc Stars aho yari kumwe na Bozi Boziana ufite izina rikomeye muri Congo, na ryo aza kurisezeramo mu 1991 ubwo yari agiye gushinga itsinda rye bwite yise ‘Le big stars’.

Mu 2000 Général Defao yerecyeje mu Bufaransa ajya gukomerezayo umuziki we ndetse no guturayo nyuma yo kugirana ibibazo na Perezida Kabila gusa mu 2019 yasubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo iki Gihugu cyabonaga Perezida mushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eleven =

Previous Post

Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye

Next Post

Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

Related Posts

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

by radiotv10
17/06/2025
0

Sosiyete y’ingendo z’inzege ya RwandAir, yatangaje ko yegukanye igihembo nka komanyi ya mbere nziza ku Mugabane wa Afurika zikora iby’ingendo...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

by radiotv10
17/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced the initial trial phase for issuing the new digital ID cards will begin...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

by radiotv10
17/06/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA kiratangaza ko igerageza rya mbere ryo gutanga irangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga, rizatangira mu kwezi gutaha...

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

by radiotv10
17/06/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’amadovize n’ibihano ku bayakoresha batarabiherewe uburenganzira, birimo kuzajya bacibwa amande ya miliyoni...

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

by radiotv10
17/06/2025
0

Major Faustin Kevin Kayumba wo mu Ngabo z’u Rwanda, yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Jordnia, nyuma y’icyumweru...

IZIHERUKA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi
MU RWANDA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

by radiotv10
17/06/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

17/06/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

17/06/2025
Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

17/06/2025
Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

17/06/2025
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

17/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.