Abantu banyuranye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, bamaganye imvugo yuzuye ingengabitekerezo mbi y’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa wavuze ko ngo ‘gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe bisaba kwitonda’.
Ni imvugo zatangajwe n’uyu Muvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatandatu ubwo yari ku Gitangazamakuru cy’Igihugu RTNC (Radio Télévision Nationale Congolaise).
Uyu musirikare wakoresheje imvugo yumvikanamo ingengabitekerezo mbi, yagize ati “Muri iki gihe gushakana n’umugore w’Umututsikazi, ugomba kwitonda, ugomba kwitonda. Kuko ni byo bakoreye aba shefi b’uduce tunyuranye ahantu henshi. Bazaguha umugore ariko uzakira uwo mu muryango we yaba umwisengeneza cyangwa mubyara we aze iwawe, akubwire ko ari mubyara we ariko mu byukuri atari mwisengeneza we cyangwa mubyara we ahubwo ari umuntu uje kuzabyarana n’umugore wawe mu rugo rwawe.”
Muri iri jambo rutwitsi, Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa akomeza avuga ko ngo umugore w’Umututsikazi azakora ibi, ubundi ngo akubwire ko Abatutsi biganza cyane.
Ati “Ubundi bakubwire ngo ‘abana bavutse ari Abatutsi, ni Abatutsi, kuko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza’, ariko ari ikinyoma cy’ubucakura.”
Ni amagambo akomeje kwamaganirwa kure n’abantu banyuranye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, wavuze ko bibabaje mu gihe nk’iki cy’Iminshi mikuru irimo Noheli “ubundi cyagombaga kuba icy’amahoro, ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kuyoboka inzira inyuranye n’ayo bwimakaza amacakubiri ya Jenoside.”
Nduhungirehe wagarutse ku bikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Congo birimo kuba bukorana n’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, kurasa ibisasu ku Banyekongo b’Abatutsi barimo Abanyamulenge, ndetse n’abandi basaba ku mugaragaro ko “inyenzi z’Abatutsi” zirimburwa, yavuze ko ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC ari agahomamunwa.
Ati “Noneho Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo FARDC, yemeje kuri Televiziyo y’Igihugu itegeko rya mbere mu mategeko icumi y’Abahutu ryatangajwe mu kinyamakuru Kangura cy’abahezanguni bazwi cyane mu Rwanda.”
Aya mategeko yasohowe na Gitera Joseph mu 1959, irya mbere ryashishikarizaga Abahutu kutizera Abatutsi, aho aya mategeko ari mu byabibye bikanenyegeza urwango Abahutu bagiriye Abatutsi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
Nduhungirehe yavuze ko “Uyu mujenerali w’Umunyekongo ntagarukira aho ahubwo asubiramo inyigisho z’ubukoloni zabaye intandaro y’amacakubiri y’ubwoko’ zikanageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvuga inyigisho z’uko Abatutsi ari abantu ‘b’Aba-nilotiques’ (Abantu bakomoka mu kibaya cya Nil) bigaruriye u Rwanda bagategeka Abahutu, ndetse bakigarurira ‘ururimi rwabo rwa Bantu’, Ikinyarwanda.”
Uretse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, abandi bantu banyuranye bakomeje kwamagana iriya mvugo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, aho nka Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, Manzi Willy, yavuze ko bibabaje kuba umuntu nk’uriya asaba Abanyekongo kudashakana n’Abatutsikazi. Ati “Ibi bintu bifite ingaruka ikomeye cyane.”
Manzi Willy wifashishije amateka yo muri Afurika y’Epfo aho higeze kubaho itegeko ryabuzaga abantu gushaka abantu bo mu bwoko runaka, ariko bikaba byaragiza ingaruka zikomeye, yavuze ko ubutumwa nka buriya butashyizwe mu itegeko ariko bibabaje kuba bwatambutse ku gitangazamakuru cy’Igihugu kandi bukavugwa n’Umuvugizi w’Igisirikare mu izina ryacyo.
RADIOTV10









