Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi nziza yamuhaye, yaba akoze icyaha, asaba uwari ubimubajije, gusigaho.
Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X anyujijeho ubutumwa abaza Dr Murangira niba yemerewe kuba yagurira Fanta umukozi wa RIB.
Mu butumwa bwanditswe n’ukoresha Konyi yitwa Adata Adonis kuri uru rubuga, yagize ati “Ese mpaye umukozi wa RIB aga fanta mushimira ko yampaye service nziza, nabikora gute bitabaye icyaha?”
Mu kumusubiza, Umuvugizi w’uru Rwego rushinzwe kugenza Ibyaha, Dr Murangira, yamugiriye inama yo kutabikora, kuko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.
Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Uramenye rwose. Sigaho amategeko ataguhana. Icyo gikorwa kigize icyaha cyo gutanga indonke.”
Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko icyo gikorwa uriya muturage yifuza gushimira umukozi w’uru rwego, ahubwo ari cyo kiba gikwiye. Ati “Gutanga service nziza biri mu nshingano ze ntabwo agomba kubishimirwa.”
Ingingo yo gutanga serivisi nziza ku Baturarwanda ikunze kugarukwaho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame anenga abatanga serivisi mbi, abasaba kubikosora kuko bidakwiye.
Umukuru w’Igihugu aheruka kugaruka kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 27 Ugushyingo 2025, aho yasabye abantu kujya banga sevisi mbi bahawe n’uwo ari we wese, kandi bakanabivuga.
Yagize ati “Abanyarwanda muri rusange, mukwiye kwanga serivisi mbi muhabwa mukayishyurira, ukagenda utanavuze, mukwiye kubyanga. Aho baguhaye serivisi mbi ukwiye kuhavuga, uwayiguhaye ni nde? Vuga uti ahangaha batanga serivisi mbi, nawe nk’umunyamakuru ukwiye kubatanga.”
Mu nama y’Inteko Rusange ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye tariki 19 Ukuboza 2025, Umukuru w’u Rwanda yongeye kugaruka ku kibazo cya serivisi mbi bamwe mu bayobozi batanga, avuga ko iyaba abaturage bazabahagurukira, bagafata inkoni bakabakubita.
Icyo gihe yagize ati “Ugana hariya wajya gusaba serivisi, icya mbere ntakwitayeho, ugasanga umukobwa, umuhungu yicaye aho, yibereye kuri telefoni, arakora ibyo akora sinzi ibyo ari byo, akicara aho, ugasaba serivisi akaba yanagutuka rwose, cyangwa ati ‘uwagombaga kubiguha ntahari, genda’.”
Yakomeje agira ati “Ibyo birinda kubaho kubera iki? Byabaho kubera iki? Abayobozi ari abari hano banyumva ndetse aba baturage mugira mutya…uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite.”
RADIOTV10











