Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

radiotv10by radiotv10
03/01/2026
in MU RWANDA
0
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry

Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi nziza yamuhaye, yaba akoze icyaha, asaba uwari ubimubajije, gusigaho.

Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X anyujijeho ubutumwa abaza Dr Murangira niba yemerewe kuba yagurira Fanta umukozi wa RIB.

Mu butumwa bwanditswe n’ukoresha Konyi yitwa Adata Adonis kuri uru rubuga, yagize ati “Ese mpaye umukozi wa RIB aga fanta mushimira ko yampaye service nziza, nabikora gute bitabaye icyaha?”

Mu kumusubiza, Umuvugizi w’uru Rwego rushinzwe kugenza Ibyaha, Dr Murangira, yamugiriye inama yo kutabikora, kuko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Uramenye rwose. Sigaho amategeko ataguhana. Icyo gikorwa kigize icyaha cyo gutanga indonke.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko icyo gikorwa uriya muturage yifuza gushimira umukozi w’uru rwego, ahubwo ari cyo kiba gikwiye. Ati “Gutanga service nziza biri mu nshingano ze ntabwo agomba kubishimirwa.”

Ingingo yo gutanga serivisi nziza ku Baturarwanda ikunze kugarukwaho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame anenga abatanga serivisi mbi, abasaba kubikosora kuko bidakwiye.

Umukuru w’Igihugu aheruka kugaruka kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 27 Ugushyingo 2025, aho yasabye abantu kujya banga sevisi mbi bahawe n’uwo ari we wese, kandi bakanabivuga.

Yagize ati “Abanyarwanda muri rusange, mukwiye kwanga serivisi mbi muhabwa mukayishyurira, ukagenda utanavuze, mukwiye kubyanga. Aho baguhaye serivisi mbi ukwiye kuhavuga, uwayiguhaye ni nde? Vuga uti ahangaha batanga serivisi mbi, nawe nk’umunyamakuru ukwiye kubatanga.”

Mu nama y’Inteko Rusange ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye tariki 19 Ukuboza 2025, Umukuru w’u Rwanda yongeye kugaruka ku kibazo cya serivisi mbi bamwe mu bayobozi batanga, avuga ko iyaba abaturage bazabahagurukira, bagafata inkoni bakabakubita.

Icyo gihe yagize ati “Ugana hariya wajya gusaba serivisi, icya mbere ntakwitayeho, ugasanga umukobwa, umuhungu yicaye aho, yibereye kuri telefoni, arakora ibyo akora sinzi ibyo ari byo, akicara aho, ugasaba serivisi akaba yanagutuka rwose, cyangwa ati ‘uwagombaga kubiguha ntahari, genda’.”

Yakomeje agira ati “Ibyo birinda kubaho kubera iki? Byabaho kubera iki? Abayobozi ari abari hano banyumva ndetse aba baturage mugira mutya…uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + nine =

Previous Post

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Next Post

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Related Posts

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

by radiotv10
05/01/2026
0

Earbuds are amazing, they let us enjoy music, podcasts, and calls anywhere. But did you know they can be full...

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

by radiotv10
03/01/2026
0

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu...

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

by radiotv10
03/01/2026
0

Abortion is a topic that often makes people feel strongly, and it can be hard to talk about. Today, let’s...

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

IZIHERUKA

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye
AMAHANGA

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

by radiotv10
05/01/2026
0

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

05/01/2026
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

05/01/2026
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.