Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu zihabwa abana bakivuka dore ko abantu benshi bafite iyi ndwara bayandujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, kivuga ko “U Rwanda rwatangije urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B ku bana bakivuka. Uru rukingo, ruzajya ruhabwa umwana wese uvutse bitarenze amasaha 24 hagamijwe kumwongerera ubudahangarwa bumurinda kwandura iyi ndwara y’umwijima no kuba yazahazwa na yo.”
Iki kigo kivuga ko indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ikomeye, ikaba iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus (HBV). Kiti “Abantu benshi bafite iyi ndwara bayandujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.”
lyo ukwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima (urushwima) ndetse na kanseri y’umwijima.
RBC ivuga ko guha umwana urukingo akimara kuvuka ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kuba yakwandura iyi ndwara.
Hirya no hino ku isi, abasaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B budakira. Buri mwaka, iyi ndwara ihitana abarenga miliyoni imwe ahanini bitewe na Kanseri ndetse n’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’urushwima.
U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guhashya indwara y’umwijima ahanini binyuze muri gahunda zisanzwe z’ikingira, gusuzuma abantu benshi no kuvura iyi nowara ku buntu.
Mu Rwanda, imibare igaragaza ko hari umubare muto w’abafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ungana 0.26%. Ibi biragaragaza imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guhangana n’iyi ndwara. Gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ku bana bakivuka, birashimangira intego ya Leta y’u Rwanda yo kurandura iyi ndwara mu 2030.
Kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu Gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’ivuriro agafashwa; Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo n’uko zitangwa.
Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubuzima kirakangurira abaganga, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’umuryango nyarwanda muri rusange gufasha no gukurikirana ko nta mwana n’umwe ucikanwa n’uru rukingo kandi akarubonera ku gihe.
RADIOTV10










