Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu zihabwa abana bakivuka dore ko abantu benshi bafite iyi ndwara bayandujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, kivuga ko “U Rwanda rwatangije urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B ku bana bakivuka. Uru rukingo, ruzajya ruhabwa umwana wese uvutse bitarenze amasaha 24 hagamijwe kumwongerera ubudahangarwa bumurinda kwandura iyi ndwara y’umwijima no kuba yazahazwa na yo.”

Iki kigo kivuga ko indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ikomeye, ikaba iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus (HBV). Kiti “Abantu benshi bafite iyi ndwara bayandujwe n’ababyeyi mu gihe cyo kuvuka.”

lyo ukwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima (urushwima) ndetse na kanseri y’umwijima.

RBC ivuga ko guha umwana urukingo akimara kuvuka ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kuba yakwandura iyi ndwara.

Hirya no hino ku isi, abasaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B budakira. Buri mwaka, iyi ndwara ihitana abarenga miliyoni imwe ahanini bitewe na Kanseri ndetse n’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’urushwima.

U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guhashya indwara y’umwijima ahanini binyuze muri gahunda zisanzwe z’ikingira, gusuzuma abantu benshi no kuvura iyi nowara ku buntu.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko hari umubare muto w’abafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ungana 0.26%. Ibi biragaragaza imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guhangana n’iyi ndwara. Gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ku bana bakivuka, birashimangira intego ya Leta y’u Rwanda yo kurandura iyi ndwara mu 2030.

Kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu Gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’ivuriro agafashwa; Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo n’uko zitangwa.

Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubuzima kirakangurira abaganga, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’umuryango nyarwanda muri rusange gufasha no gukurikirana ko nta mwana n’umwe ucikanwa n’uru rukingo kandi akarubonera ku gihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 5 =

Previous Post

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Next Post

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Related Posts

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

by radiotv10
05/01/2026
0

Earbuds are amazing, they let us enjoy music, podcasts, and calls anywhere. But did you know they can be full...

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

IZIHERUKA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga
MU RWANDA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

05/01/2026
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.