Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in MU RWANDA
0
Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri bo bahita bitaba Imana, abandi barakomereka.

Ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 04 Mutarama 2026 ubwo aba baturage bari bari mu mirimo muri kiriya gishanga mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Kibimba, bakaza kugama mu nzu z’abarinda icyambu ubwo imvura yagwaga.

Ubwo bari bugamye nibwo inkuba ifite imbaraga yakubise, abagera mu icyenda bahita bitaba Imana nk’uko byemejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Guverineri yagize ati “Ni ho inkuba yabakubitiye bahinguye, bugamye mu nzu z’abarinda icyambu n’ahakorerwa uburyobyi.”

Yakomeje agira ati “Mu bantu cumi na batanu (15) yakubise, icyenda (9) bahise bapfa, na ho batandatu (6) bakaba bakomeretse, abandi barahungabana, ubu inzego z’ibanze zatangiye gukora ubutabazi.”

Abitabye Imana bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo, ndetse inzego zikaba zateguye uburyo bwo kubaherecyeza ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere n’imiryango yabo.

Rubingisa avuga ko iyi nkuba yari ikomeye kandi ko idasanzwe muri ibi bice. Ati “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi.’’

Mu bantu 130 bishwe n’ibiza mu Rwanda mu mwaka wa 2025, abenshi muri bo bahitanywe n’inkuba zikunze kwibasira ibice byo mu Burengerazuba bw’iki Gihugu.

Agace k’Iburengerazuba bw’u Rwanda by’umwihariko Akarere ka Rutsiro kari mu bice bya mbere ku Isi, byibasirwa n’inkuba, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi muri 2023.

Muri uwo mwaka, iyi Minisiteri yatangaje ko mu myaka itanu yari ishize, mu Rwanda Inkuba zishe abantu 273, mu gihe abakomeretse bari 882, biganjemo abo mu Turere nka Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko icyo gihe hariho hakorwa ubushakashatsi bw’impamvu aka gace kaza ku isonga mu kwibasirwa n’inkuba ku Isi, ariko ko hakekwaga ko biterwa no kuba gafite ubutumburuke buri hejuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 11 =

Previous Post

Eng.-AU statement addressing the capture of Venezuela’s president by the US

Next Post

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

Related Posts

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Imodoka nini yari ipakiye amakara yifashishwa mu gutunganya sima yari ivanye mu Gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

by radiotv10
07/01/2026
0

Umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu...

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere...

The Hidden Signs of Mental Exhaustion People Ignore

The Hidden Signs of Mental Exhaustion People Ignore

by radiotv10
07/01/2026
0

Mental exhaustion doesn’t always look like a breakdown or tears. Most of the time, it shows up quietly in ways...

IZIHERUKA

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda
MU RWANDA

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.