Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

radiotv10by radiotv10
06/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko yohereje abakomando bagafata Perezida wa Venezuela kubera kumushinja ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, yabaye nk’utera ubwoba mugenzi we wa Colombia ko na we igikorwa nka kiriya akimukozeho byamugwa neza.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ntayindi nkuru yari igezweho ku Isi uretse ifatwa rya Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, wafashwe muri operasiyo ikomeye y’umutwe udasanzwe w’igisirikare cya America, wamusanze iwe.

Ni igikorwa cyamaganiwe kure n’amahanga, mu gihe Perezida Trump we avuga ko cyari ngombwa mu rwego rwo guca intege ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bushinjwa Maduro.

Trump kandi yabaye nk’utera ubwoba Perezida Gustavo Petro wa Colombia, avuga ko nyuma y’ifatwa rya Maduro, na Guverinoma ya Cuba na yo ishobora gukorerwa nka biriya.

Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru ubwo yari mu ndege ye ya Air Force One, ubwo yasubizaga ku kwamaganwa akomeje gukorerwa n’Ibihugu byo muri America y’Amajyepfo, birimo Brazil, Chile, Colombia, Mexico, Uruguay kimwe na Spain, bivuga ko kiriya gikorwa “giteye impungenge cyane ku mahoro n’umutekano byo muri kariya karere.”

Trump yavuze ko Colombia kimwe na Venezuela byari Ibihugu “by’ibirwayi” ndetse anavuga ko Guverinoma ya Bogota “iyobowe n’umurwayi washyize imbere gukora Cocaine no kuyicuruza muri Leta Zunze Ubumwe za America.” Ati “Kandi ntabwo azabikora igihe kinini, ndababwiza ukuri.”

Abajijwe niba ibyo yakoze muri Venezuela azabikora no muri Colombia, Trump yavuze ko “Byanshimisha cyane.”

Perezida Gustavo Petro wa Colombia yamaganiye kure ibi yatangajweho na Trump, avuga ko akwiye “guhagarika kumusebya” anasaba Ibihugu byo muri America y’Amajyepfo guhagurukira hamwe “kwamagana ubu bwibone n’ubucakara.”

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Petro yavuze ko “Leta Zunze Ubumwe za America ari cyo Gihugu cya mbere ku Isi, cyarashe ibisasu mu murwa mukuru wa America y’Amajyepfo mu mateka y’Isi.” Ariko ko kwihorera ari cyo gisubizo cyiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Next Post

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Related Posts

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

by radiotv10
07/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk'Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri...

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuryango Uharanira Amahoro n'Imibereho myiza y’Abaturage (CPCC), watangaje ko Abantu 105 bari mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, bitabye...

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

by radiotv10
07/01/2026
0

Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Semera, mu Karere ka Afar mu majyaruguru ya Ethiopia, yari ibatwaye nk'abimukira, yahitanye abantu...

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

A report assessing the implementation of peace agreements has revealed that key provisions of the Washington Peace Agreement continue to...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.