• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

radiotv10by radiotv10
06/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko yohereje abakomando bagafata Perezida wa Venezuela kubera kumushinja ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, yabaye nk’utera ubwoba mugenzi we wa Colombia ko na we igikorwa nka kiriya akimukozeho byamugwa neza.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ntayindi nkuru yari igezweho ku Isi uretse ifatwa rya Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, wafashwe muri operasiyo ikomeye y’umutwe udasanzwe w’igisirikare cya America, wamusanze iwe.

Ni igikorwa cyamaganiwe kure n’amahanga, mu gihe Perezida Trump we avuga ko cyari ngombwa mu rwego rwo guca intege ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bushinjwa Maduro.

Trump kandi yabaye nk’utera ubwoba Perezida Gustavo Petro wa Colombia, avuga ko nyuma y’ifatwa rya Maduro, na Guverinoma ya Cuba na yo ishobora gukorerwa nka biriya.

Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru ubwo yari mu ndege ye ya Air Force One, ubwo yasubizaga ku kwamaganwa akomeje gukorerwa n’Ibihugu byo muri America y’Amajyepfo, birimo Brazil, Chile, Colombia, Mexico, Uruguay kimwe na Spain, bivuga ko kiriya gikorwa “giteye impungenge cyane ku mahoro n’umutekano byo muri kariya karere.”

Trump yavuze ko Colombia kimwe na Venezuela byari Ibihugu “by’ibirwayi” ndetse anavuga ko Guverinoma ya Bogota “iyobowe n’umurwayi washyize imbere gukora Cocaine no kuyicuruza muri Leta Zunze Ubumwe za America.” Ati “Kandi ntabwo azabikora igihe kinini, ndababwiza ukuri.”

Abajijwe niba ibyo yakoze muri Venezuela azabikora no muri Colombia, Trump yavuze ko “Byanshimisha cyane.”

Perezida Gustavo Petro wa Colombia yamaganiye kure ibi yatangajweho na Trump, avuga ko akwiye “guhagarika kumusebya” anasaba Ibihugu byo muri America y’Amajyepfo guhagurukira hamwe “kwamagana ubu bwibone n’ubucakara.”

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Petro yavuze ko “Leta Zunze Ubumwe za America ari cyo Gihugu cya mbere ku Isi, cyarashe ibisasu mu murwa mukuru wa America y’Amajyepfo mu mateka y’Isi.” Ariko ko kwihorera ari cyo gisubizo cyiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 8 =

Previous Post

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Next Post

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.