Monday, July 27, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko.

Aba bombi bamaze igihe bemeranyijwe kuzashyingiranwa, basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 08 Mutarama 2026, cyitabiriwe n’abasanzwe bafite amazina azwi mu Rwanda, barimo abanyamakuru bakoranye na Tessy kuri Isango Star.

Iki gikorwa cyo gusezerana imbere y’amategeko, kije gikurikira ibindi aba bombi bakoze, birimo kwambikana impeta y’urukundo Shizzo yambikiye Tessy i Dubai, aho bari bagiye kwishimira urukundo rwabo.

Hanabaye kandi umuhango wo gufata irembo mu muryango wa Tessy, wabaye mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2025, witabiriwe n’abafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda.

Uyu munyamakuru Tessy kandi aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ku rungano, bizwi nka Bridal Shower, mu gihe ubukwe nyirizina buzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026.

Umuraperi Shizzo yashimangiye isezerano rye
N’umugore we Tessy yemeje ko bazabana nk’uko babyiyemeje

Abanyamakuru bakoranye na Tessy ku Isango Star baje kumushyigikira
Umujyanama w’Abahanzi Muyobozi na Mustapha uzwiho kuyobora imisango bari bahari
Tessy na Shizzo ubu ni umugore n’umugabo mu irangamimerere rya Repubulika y’u Rwanda

Photos/Imvaho Nshya

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 11 =