Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

radiotv10by radiotv10
09/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo we w’Umunya-Israel bari bamaze imyaka ine basezeranye, bategereje urubyaro.

Mu butumwa n’ubundi yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Isimbi Model yifashishije umurongo wo muri Bibiliya, 1 Samweli 1:27 “Uyu mwana ni twe twasabye kandi Ufite impano icyo nkeneye.”

Yavuze ko ku isaha ya saa 5:50’ z’umugoroba, ari bwo we n’umugabo we bibarutse umwana wabo, babonye nyuma y’imyaka ine basezeranye imbere y’amategeko.

Yagize ati “Urugendo rwabaye rurerure rwo gutegereza ariko Imana yacu ni indahemuka koko, YABIKOZE.”

Yakomeje ashimira, abantu, ati “Ndashimira abantu bose mwadusengeye, n’abandi mwaduteraga imbaraga. Ndashimira by’umwihariko umugabo wanjye nkunda Shaul hatzir.”

Yakomeje avuga ko umugabo we amufata nk’umwami we, ati “Ndagushimira kuba uri umugabo mwiza ku isi, ntiwigeze unshyiramo umutwaro muri iki gihe cyo gutegereza, wamfashe neza ku buryo byari bigoye no kwibanda ku byo nari nkeneye, wahoraga umbwira uti ‘Mwana humura, bizaba igihe utabyiteze’.”

Isimbi yashimiye umugabo we wakomezaga kumutera akanyabugabo muri iki gihe bari bamaze bategereje urubyaro, avuga ko iyo abimenya atari kurira nk’uko yajyaga anyuzamo akarira.

Isimbi yashimiye umugabo we bikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − six =

Previous Post

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Next Post

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Related Posts

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

by radiotv10
07/01/2026
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko...

IZIHERUKA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.