Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida barimo Yoweri Kaguta Museveni uhabwa amahirwe. Imyiteguro irarimbanyije, umutekano wakajijwe.
Komisiyo y’amatora muri Uganda yavuze ko imyiteguro y’amatora irimbanyije muri iki Gihugu, ku buryo kuri uyu wa Kane Abanya-Uganda bazabyukira mu matora.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Komisiyo y’Amatora yagejeje ku ndorerezi z’imbere mu Gihugu, indorerezi mpuzamahanga, imiryango ya Leta n’itari iya Leta ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu aho imyiteguro y’amatora igeze.
Imibare igaragaza ko Abanya-Uganda bangana na 21 681 491 ari bo bitezwe gutora Umukuru w’Igihugu. Aba bazatorera ku byumba by’itora bingana na 50 739 biri hirya no hino mu gihugu.
Ibikoresho by’itora byose byamaze gushyirwa mu mwanya hirya no hino mu Gihugu bazatoreramo.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Justice Byabakama Mugenyi Simon, yavuze ko imyiteguro y’amatora irimbanyije ku buryo Abanya-Uganda biteguye gutora kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama.
Yagize ati “Nka Komisiyo y’Amatora, twiyemeje ko tuzakora icyo ari cyo cyose gisabwa kugira ngo Abanya-Uganda bakoreshe ububasha bwabo buvugwa mu ngingo ya mbere y’Itegeko Nshinga, ivuga ko ubutegetsi bwose buri ku baturage. Tuzakoresha izi mbaraga duhitamo umuyobozi wabo mu matora ari mu mucyo no mu bwisanzure.”
Mu kirere cya Uganda, umwuka w’amatora ni impumeko ya buri munsi abaturage bo muri iki Gihugu bari guhumeka. Ibyapa by’abakandida biri hose ku mihanda yo mu Murwa Mukuru Kampala n’ahandi hirya no hino mu Gihugu.
Umutekano wakajijwe ku buryo igipolisi kiryamiye amajanja ahashobora kwaduka imvururu. Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda, IGP Abass Byakagaba, yijeje umutekano w’abaturage muri ibi bihe by’amatora.
Yagize ati “Namaze kugeza ijambo ryanjye ku Banya-Uganda ko ngiye gutanga umutekano uhagije kandi usabwa. Ibi birampa imbaraga nyinshi zo kurushaho gukora neza no gukora byinshi. Kuvuga ku bijyanye n’ishimutwa, itabwa muri yombi; ibyo ni icyaha. Aho hari ishimutwa, polisi igomba kugira amakenga kugira ngo yizeze ko nta shyimutwa rihari.”
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, ibikorwa byo kwiyamamaza birashyirwaho akadomo, nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu ribivuga, ko bigomba guhagarara mu masaha 48 mbere y’amatora. Ibyapa byamamaza abakandida bigomba guhita bimanurwa ako kanya, bigakurwa hafi y’ibyumba by’itora.
Ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, biteganyijwe ko Museveni aziyamamariza mu gace ka Kololo mu Murwa Mukuru Kampala, mu gihe Robert Kyagulanyi Ssentamu AKA Bobi Wine azayiyamamariza i Masaka muri Buganda.
Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa mu masaha 48 uhereye igihe amatora yabereye.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10/Kampala









