Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

radiotv10by radiotv10
13/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida barimo Yoweri Kaguta Museveni uhabwa amahirwe. Imyiteguro irarimbanyije, umutekano wakajijwe.

Komisiyo y’amatora muri Uganda yavuze ko imyiteguro y’amatora irimbanyije muri iki Gihugu, ku buryo kuri uyu wa Kane Abanya-Uganda bazabyukira mu matora.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Komisiyo y’Amatora yagejeje ku ndorerezi z’imbere mu Gihugu, indorerezi mpuzamahanga, imiryango ya Leta n’itari iya Leta ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu aho imyiteguro y’amatora igeze.

Imibare igaragaza ko Abanya-Uganda bangana na 21 681 491 ari bo bitezwe gutora Umukuru w’Igihugu. Aba bazatorera ku byumba by’itora bingana na 50 739 biri hirya no hino mu gihugu.

Ibikoresho by’itora byose byamaze gushyirwa mu mwanya hirya no hino mu Gihugu bazatoreramo.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Justice Byabakama Mugenyi Simon, yavuze ko imyiteguro y’amatora irimbanyije ku buryo Abanya-Uganda biteguye gutora kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama.

Yagize ati “Nka Komisiyo y’Amatora, twiyemeje ko tuzakora icyo ari cyo cyose gisabwa kugira ngo Abanya-Uganda bakoreshe ububasha bwabo buvugwa mu ngingo ya mbere y’Itegeko Nshinga, ivuga ko ubutegetsi bwose buri ku baturage. Tuzakoresha izi mbaraga duhitamo umuyobozi wabo mu matora ari mu mucyo no mu bwisanzure.”

Mu kirere cya Uganda, umwuka w’amatora ni impumeko ya buri munsi abaturage bo muri iki Gihugu bari guhumeka. Ibyapa by’abakandida biri hose ku mihanda yo mu Murwa Mukuru Kampala n’ahandi hirya no hino mu Gihugu.

Umutekano wakajijwe ku buryo igipolisi kiryamiye amajanja ahashobora kwaduka imvururu. Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda, IGP Abass Byakagaba, yijeje umutekano w’abaturage muri ibi bihe by’amatora.

Yagize ati “Namaze kugeza ijambo ryanjye ku Banya-Uganda ko ngiye gutanga umutekano uhagije kandi usabwa. Ibi birampa imbaraga nyinshi zo kurushaho gukora neza no gukora byinshi. Kuvuga ku bijyanye n’ishimutwa, itabwa muri yombi; ibyo ni icyaha. Aho hari ishimutwa, polisi igomba kugira amakenga kugira ngo yizeze ko nta shyimutwa rihari.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, ibikorwa byo kwiyamamaza birashyirwaho akadomo, nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu ribivuga, ko bigomba guhagarara mu masaha 48 mbere y’amatora. Ibyapa byamamaza abakandida bigomba guhita bimanurwa ako kanya, bigakurwa hafi y’ibyumba by’itora.

Ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, biteganyijwe ko Museveni aziyamamariza mu gace ka Kololo mu Murwa Mukuru Kampala, mu gihe Robert Kyagulanyi Ssentamu AKA Bobi Wine azayiyamamariza i Masaka muri Buganda.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa mu masaha 48 uhereye igihe amatora yabereye.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10/Kampala

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho imyitwarire ishobora gutuma urugamba rwongera gukomera muri Congo

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho imyitwarire ishobora gutuma urugamba rwongera gukomera muri Congo

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

IZIHERUKA

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho imyitwarire ishobora gutuma urugamba rwongera gukomera muri Congo
AMAHANGA

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho imyitwarire ishobora gutuma urugamba rwongera gukomera muri Congo

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho imyitwarire ishobora gutuma urugamba rwongera gukomera muri Congo

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.