Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b’abimukira bo mu Bihugu 75 byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri America, aho iki Gihugu kivuga ko bigamije “guca intege ibikorwa byo kuba abimukira bajya kubangamira imibereho myiza y’Abanyamerika.”
Iyi Minisiteri ivuga ko ibikorwa byo guhagarika gutanga Visa “bizakomeza gukorwa kugeza igihe Amerika izabasha kwemeza ko abimukira bashya batazongera kubangamira imibereho y’Abanyamerika.” Kandi ikavuga ko ibi bizagira ingaruka ku “Bihugu byinshi”, birimo Somalia, Haiti, Irani na Eritrea.
Perezida Trump kuva yagaruka ku butegetsi muri Mutarama 2025, yakomeje gushyira imbaraga mu gukumira abimukira bajya muri iki Gihugu cya America, dore ko yari yasezeranyije Abanyamerika kwirukana abimukira badafite ibyangombwa. Mu mwaka ushize, yagiye ahagarika itangwa rya viza ku baturage bo mu Bihugu byinshi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko yakuyeho viza zirenga ibihumbi 100 kuva Trump yagaruka muri White House, amateka y’umwaka umwe.
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu mu kwezi gushize yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bwirukanye abantu barenga 605.000, mu gihe abandi miliyoni 2.5 bavuye muri America ku bushake.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko guhagarika gutanga no kwakira ubusabe bwa viza kuri biriya Bihugu 75, bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 21 Mutarama 2026.
Gusa iyi gahunda ntikizareba abasaba viza batari abimukira, cyangwa iz’abakerarugendo b’igihe gito cyangwa iz’ubucuruzi.
Dore urutonde rw’ibyo Bihugu
-
Afghanistan
-
Albania
-
Algeria
-
Antigua and Barbuda
-
Armenia
-
Azerbaijan
-
Bahamas
-
Bangladesh
-
Barbados
-
Belarus
-
Belize
-
Bhutan
-
Bosnia and Herzegovina
-
Brazil
-
Myanmar
-
Cambodia
-
Cameroon
-
Cape Verde
-
Colombia
-
Côte d’Ivoire
-
Cuba
-
Democratic Republic of the Congo
-
Dominica
-
Egypt
-
Eritrea
-
Ethiopia
-
Fiji
-
The Gambia
-
Georgia
-
Ghana
-
Grenada
-
Guatemala
-
Guinea
-
Haiti
-
Iran
-
Iraq
-
Jamaica
-
Jordan
-
Kazakhstan
-
Kosovo
-
Kuwait
-
Kyrgyzstan
-
Laos
-
Lebanon
-
Liberia
-
Libya
-
North Macedonia
-
Moldova
-
Mongolia
-
Montenegro
-
Morocco
-
Nepal
-
Nicaragua
-
Nigeria
-
Pakistan
-
Republic of the Congo
-
Russia
-
Rwanda
-
St Kitts and Nevis
-
St Lucia
-
St Vincent and the Grenadines
-
Senegal
-
Sierra Leone
-
Somalia
-
South Sudan
-
Sudan
-
Syria
-
Tanzania
-
Thailand
-
Togo
-
Tunisia
-
Uganda
-
Uruguay
-
Uzbekistan
-
Yemen
RADIOTV10










