Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri uyu mwaka, aho byagaragaye ko ukora ku kigero cya 99,9%.
Ibikorwa byo gutangira gutera abantu uyu muti mu Rwanda, bizatangira mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka wa 2026 nk’uko byemewe n’Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Nzeyimana Zephanie.
Yavuze ko mbere yuko uyu muti utangira guterwa, hari iby’ingenzi byakozwe mu kwitegura mu mavuriro uzajya utangirwamo.
Yagize ati “Bizakorwa mu buryo bwo kwita no ku bantu baba bafite ibyago byo kwandura Virusi Itera Sida barimo ab’igitsinagore bakora uburaya, abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abadafite Virusi itera SIDA babana n’abayifite.”
Uyu muti uje kunganira indi isanzwe itangwa, irimo n’ibinini, uzajya utangirwa ubuntu mu Rwanda, ndetse n’izindi serivisi zijyanye na wo zikazajya zitangwa hifashishijwe ubwishingizi burimo na mituweli.
Igihugu nka Eswatini, kiri mu byamaze kwemeza uyu muti, ni cyo cyabaye icya mbere ku Mugabane wa Afurika cyakiriye uyu muti mu kwezi k’Ugushyingo 2025.
Zambia na yo yakiriye icyiciro cya mbere cy’uru rukingo muri uko kwezi k’Ugushyingo. Icyo gihe Ikigo cyakoze uru rukingo cyatangaje ko kiri gushaka uburenganzira bwo kurugeza no mu Bihugu nka Botswana, Kenya, Malawi, Namibia, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zimbabwe.
Iby’ingenzi wamenya kuri Lenacapavir
Uyu muti wa Lenacapavir wahimbwe n’inzobere mu buzima nk’inyunganizi ikomeye mu guhangana na virusi itera SIDA imaze guhitana miliyoni nyinshi z’abantu.
Umuti wakozwe n’ikigo Gilead Sciences cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda virusi itera SIDA mu igerageza ryawukoreweho mbere yuko wemezwa muri Kamena umwaka ushize.
Uyu muti urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uterwa abantu bakuru ndetse n’ingimbi n’abangavu bafite nibura ibilo 35.
Uyu muti wa Lenacapavir, ujyana n’ibinini bifatwa ku munsi wa mbere n’uwa kabiri, aho bihabwa abantu badafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ndetse n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi Virusi.
Uyu muti wa Lenacapavir, wanaganiriweho mu nama Mpuzamahanga y’Iminsi itanu yigaga kuri Virusi itera SIDA, yabereye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize wa 2025, yahuriyemo inzobere mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ubuzima, bari baturutse mu bice binyuranye by’Isi.
Imibare iheruka yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko abantu barenga miliyoni 25 muri Afurika babana na virusi itera sida (HIV).
RADIOTV10










