Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise zigaragaza nyuma yo kuhava byuzuye, kuko hahise hakorwa ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage birimo ubusahuzi.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ubwo Ihuriro AFC/M23 ryari rimaze gukura byuzuye abarwanyi baryo muri uyu mujyi wa Uvira ryari ryafashe mu ntangiro z’Ukuboza 2025.

Mbere yuko iri huriro rirekura uyu mujyi, ryari ryabitangaje mu itangazo ryashyize hanze, rivuga ko ryafashe iki cyemezo nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ariko rigasaba ko hashyirwaho uburyo bwizewe ko abatuye uyu mujyi bazasigara mu mahoro asesuye.

Iri Huriro kandi ryasabaga ko uyu Mujyi ujyanwamo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, kugira ngo ryizere ko ibyo ryasabaga bishyirwa mu ngiro.

Gusa ubwo ryamaraga kuhakura abarwanyi baryo mu buryo bwuzuye, abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Leta, bahise bawiraramo, batangira gukora ibikorwa bibi.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru; yavuze ko impungenge bagaragaje mbere, zahise zigaragaza nyuma yo kuva muri uyu mujyi.

Yagize ati “Impungenge twagaragazaga zabaye impamo: Kubangamira abaturage, gusahura imitungo y’abantu n’iy’abikorera, guhiga abantu, ubwicanyi, kumenesha abaturage b’Abatutsi b’Abanyamurenge n’ibindi, akajagari kari kateguwe kandi abantu bose bari baburiwe.”

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko bari bagaragaje ingamba zikwiye kubahirizwa igihe bazaba bavuye muri uyu mujyi wa Uvira, ariko ko zitahawe agaciro na busa.

Ati “Ni nde uzabazwa aya y’amateka? Kubera ko inzira yacu iri mu kaga, kuba abantu bakwigira ba ntibindeba, ntibikwiye.”

Ihuriro AFC/M23 kandi riherutse gutangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge bemeranyijweho mu biganiro by’i Doha, aho rukomeje kugaba ibitero mu bice binyuranye birimo ibyifashisha indege zitagira abapilote, binahitana inzirakarengane nyinshi bikanangiza ibikorwa bya rubanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + eighteen =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Next Post

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year
IMIBEREHO MYIZA

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.