Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu Gihugu yataye inzira inyuramo igonga urukuta, umushoferi wayo ahasiga ubuzima naho abandi 37 barakomereka, barimo batanu bakomeretse bikabije.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batangaje ko iyi gari ya moshi ya Rodalies yagonze urukuta rwari rufashe ubutaka, maze ruragwa rwinjira ku murongo wa gari ya moshi inyuraho, bituma habaho iyo mpanuka.
Umuyobozi mukuru w’abashinzwe kuzimya inkongi no gutanga ubutabazi mu karere ka Catalonia, Clàudia Gallardo, yavuze ko abagenzi bose bakuwemo amahoro, nta n’umwe wasigaye muri iyo gari ya moshi, usibye umushoferi wayo wapfuye.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’indi ikomeye yabaye mu cyumweru gishize, aho gari ya moshi yahitanye abantu 39, abandi benshi barakomereka mu majyepfo ya Esipanye. Iyo mpanuka yabaye nyuma y’uko gari ya moshi yari igiye i Madrid inyereye ikava mu murongo wayo, igongana n’indi mu gace ka Adamuz. Ni yo mpanuka ikomeye kurusha izindi zimaze kuba mu myaka irenga icumi ishize, nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu.
Abantu bagera kuri 400 ni bo bari muri izo gari ya moshi zombi zagonganye. Kugeza ubu, abantu 122 bavuwe barataha, mu gihe abandi 43 bakiri mu bitaro bitabwaho.
Minisitiri w’Ubwikorezi yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kuko iperereza rikomeje.
Imvura nyinshi n’inkubi z’umuyaga zikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’iki gihugu, cyane cyane amajyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Esipanye, biri mu byashyizwe mu majwi nk’ibiri guteza izi mpanuka za gari ya moshi. Mu gihe kandi uturere two ku nkombe zo mu burasirazuba n’ama majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu turi mu bice byasabwe kwitonderwa cyane, kubera ibyago byinshi biterwa n’uko ikirere kimeze.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10










