Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi ko bakwiye gukomeza kwitonda no kurangwa n’imyitwarire myiza, kuko ari byo bizabafasha kuyitsinda, kandi ko uyu mwaka wa 2026, ugomba kuba uw’akazi gakomeye.

Maj Gen Makenga yabitangarije i Bukavu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, ubwo abo mu buyobozi bukuru bwa AFC/M23 baganiraga n’abakada b’iri Huriro.

Uyu Mugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, yashimye aba bakada b’iri Huriro, ko bakoze akazi gakomeye kandi keza muri uru rugendo barimo rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Ariko ndi hano kugira ngo mbibutse ikintu cy’ingenzi. Turacyari mu ntambara, rero mugomba gukomeza kwitwara nk’aho mukiri mu rugamba. Mugomba kwitwararika, mukarangwa n’imyitwarire myiza, kandi mugahora mwiteguye kwitanga.”

Makenga kandi yongeye kwibutsa ko ubutegetsi bwa Congo n’ababurimo, bakomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse ari na yo yatumye iri Huriro rihaguruka kugira ngo riyirwanye.

Ati “Rero ntimukwiye kwitwara nka bamwe mu bategetsi ba Kinshasa. Igihugu cyose kigomba kubohorwa, kandi haracyari urugendo rurerure kandi ruradusaba kwitwararika, tukarangwa n’umuhate muri uru rugendo ndi kubabwira. Icyo ni cyo kiguzi cyabyo. Biradusaba imbaraga zidasanzwe, kandi izo mbaraga, ni mwebwe, nit we, ni abantu bose bahisemo guhaguruka kugira ngo babohore Igihugu cyacu.”

Gen Makenga yavuze ko umwaka wa 2026, ari umwaka ukomeye muri uru rugamba barimo rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ko bisaba ko abarurimo bagira ubushishozi buhanitse.

Ati “Umwaka wa 2026 ni umwaka w’akazi gakomeye, umwaka udusaba kugira ubushishozi bwo hejuru.”

Maj Gen Makenga kandi aherutse kwibutsa abo muri iri Huriro ko nubwo hari ibice byabohowe, ariko bakwiye kumva ko ari nk’aho urugamba rwo kwibohora rugitangira.

Gen Makenga kuri uyu wa Gatatu

Yari kumwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23
Yabwiye abo muri iri Huriro ko umwaka wa 2026 ugomba kuba uw’akazi gakomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 12 =

Previous Post

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Next Post

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Related Posts

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

IZIHERUKA

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo
AMAHANGA

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.