Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Se Museveni, aho noneho yakoresheje ifoto ateruye imbwa.
General Muhoozi Kainerugaba uzwiho gukunda guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga na Bobi Wine, noneho yashyizeho iyi foto, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Imbwa n’ikibwana cyayo.”

Muhoozi kandi yari aherutse kubwira Bobi Wine ko icya mbere azamukorera namufata, ari ukuzamuca ubugabo bwe, ibintu bitashimishije umugore w’uyu munyapolitili, Barbara Itungo aho yavuze ko uriya musirikare na we afite ubugabo bwe.
Yagize ati “Umugaba Mukuru w’Ingabo akaba n’umuhungu wa Museveni yavuze ko ashaka ubugabo bw’umugabo wanjye. Muhoozi afite ubugabo bwe kuki akeneye ubw’umugabo wanjye?”
Iyi nkundura yo guterana amagambo, yazamutse nyuma yuko Bobi Wine atangaje ko yafungiwe iwe mu bihe by’amatora, yegukanyemo umwanya wa kabiri, aho yagize amajwi 24.7% mu gihe Museveni yagize 71.6%.
RADIOTV10









