I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari muri Gaza, kakazanafasha no gukemura ibibazo by’amakimbirane mu bindi bice bitandukanye by’Isi kiswe Board of Peace.
Perezida Trump yavuze ko aka kanama kazakorana n’Umuryango w’Abibumbye (Loni), n’ubwo hari impungenge ko gashobora kugabanya uruhare rwa Loni mu gukemura amakimbirane ku rwego mpuzamahanga.
Ku ikubitiro, ibihugu bigera kuri 19 byahise bisinya amasezerano yo kwinjira muri aka kanama, cyane cyane ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe ibindi bihugu bikomeye ku isi byagaragaje ukwifata.
Intego nyamukuru y’aka kanama ni ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yunvikanyweho muri Gaza, no kuba icyitegererezo mu gushimangira amahoro no mu bindi bice by’isi.
Perezida Trump, kuva yasubira ku butegetsi, yagaragaje umuhate wo guhagarika intambara n’amakimbirane biri hirya no hino ku isi, n’ubwo hari aho bitamugendekeye nk’uko yabyifuzaga. Yanavuze ko yakagombye guhabwa igihembo cya Nobel gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guharanira amahoro ku isi.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10










