Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/01/2026
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy’ibyapa by’imodoka by’ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi, bigatuma bandikirwa na Polisi, hemejwe ko ubu hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo.

Umwaka ushize abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange babwiye RADIOTV10 ko batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya Ntunga byo guhagarara akanya gato imbere y’isoko, ahubwo bagategekwa kujya mu isoko ryaho, none bikaba byarazanye kubangamira abahacururiza.

Ni ibyapa bibiri biri kuri kaburimbo imbere y’Isoko rya Ntunga, kimwe kiri ibumoso bw’umuhanda, ikindi kikaba iburyo bwawo.

Uwitwa Nduwayo yagiraga ati “Urumva uraza ugakatira hano mu isoko ushobora no kugonga umunyesoko kandi hariya hari ibyapa. Baca ibihumbi mirongo itanu bayakuba kabiri kandi ari makumyabiri na bitanu.”

Abacururiza muri iri soko na bo binubira ko nyuma ya kiriya cyemezo, abashoferi baje kubatezaho akavuyo n’ivumbi riterwa n’ibi binyabiziga bazaniwe.

Masengesho Gilbert ati: “Iyo imodoka ije hano mu isoko igakata ni nk’aho akazi gahita gahagarara, kuko buri wese arwana no gukiza amaso ye kugira ngo ataza kujyamo ivumbi.”

Mu gisubizo cy’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana harimo ko biriya byapa byakuweho kuko babonaga aho biri ari hato hashobora guteza ibibazo bitewe n’urujya n’uruza rw’abakoresha uyu muhanda.

Kuri ubu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface, yasobanuye RADIOTV10 impamvu yatumye Akarere gakuraho ibyo byapa, ariko kandi ko hari gushakwa ubutaka buzashyirwamo gare nto izafasha abagenzi ndetse n’abashoferi muri aka gace.

Ati:“Kubera ubwinshi bw’abantu bahahurira n’ubugari bw’umuhanda n’ikorosi rihari, mu rwego rw’umutekano basabye ko bajya iruhande rw’ahari isoko, habe ari ho hantu bururukiriza abantu. Ibyo ku rwego rw’umutekano byari bikwiriye. Ni iby’agateganyo. Akarere kariho gashakisha ahantu hashakwa ubutaka hafi aho hakubakwa gare nziza imeze neza ituma abo mu isoko batagirana n’abari muri gare. Ubuyobozi bw’Akarere burabizi ko bibangamiye isoko, ariko n’abagenzi babangamiwe kuko hari umuntu udashaka kuba yakururukira mu isoko. Ntabwo bambwiye igihe igiye kuboneraho, ariko igisubizo kirambye bafite muri gahunda ni ukubaka gare.”

Abakoresha ibinyabiziga bitandukanye basaba inzego bireba gukemura iki kibazo mu buryo burambye, kugira ngo bareke kubangamirana ku mpande zombi, yaba abakoresha Isoko rya Ntunga n’abagenzi.

Hari gushakwa umuti urambye

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − nine =

Previous Post

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Related Posts

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.