Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

radiotv10by radiotv10
25/01/2026
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote wa Perezida.

Ni inshingano zatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026.

Itangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yashyizeho Brig Gen Godfrey Gasana nk’Umupilote wa Perezida akaba n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira mu Kirere.”

Iri tangazo rikomeza rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yanashyizeho Col Dan Gatsinzi nk’Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo Zirwanira mu Kirere ushinzwe Ibikorwa.

Brig Gen Godfrey Gasana wagizwe Umupilote wa Perezida, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere, aho yari yazamuwe mu mapeti muri Kamena 2023 ubwo yahabwaga ipeti rya Brigadier General avuye ku rya Colonel.

Uyu musirikare usanzwe ari inzobere mu bijyanye no gutwara indege, yari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere kuva muri 2020 ari na bwo yari yahawe iri peti rya Colonel.

Aha ni muri 2024 ubwo Brig Gen Godfrey Gasana, yari kumwe n’uhagarariye Inyungu za Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia Lt Col David Sangani ubwo bari bitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Next Post

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.