Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote wa Perezida.
Ni inshingano zatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026.
Itangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yashyizeho Brig Gen Godfrey Gasana nk’Umupilote wa Perezida akaba n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira mu Kirere.”
Iri tangazo rikomeza rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yanashyizeho Col Dan Gatsinzi nk’Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo Zirwanira mu Kirere ushinzwe Ibikorwa.
Brig Gen Godfrey Gasana wagizwe Umupilote wa Perezida, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere, aho yari yazamuwe mu mapeti muri Kamena 2023 ubwo yahabwaga ipeti rya Brigadier General avuye ku rya Colonel.
Uyu musirikare usanzwe ari inzobere mu bijyanye no gutwara indege, yari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere kuva muri 2020 ari na bwo yari yahawe iri peti rya Colonel.

RADIOTV10







