Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare mu bikorwa by’ubuzima, barimo uwashinze Umuryango Partners In Health, n’abayobozi muri Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi UGHE.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mutarama 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yatangaje ko “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abagiraneza Bill na Joyce Cummings; Didi Bertrand Farmer; Ophelia Dahl, Uwashinze Partners In Health; Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE); na Porofeseri Philip Cotton, Umuyobozi Wungirije wa UGHE.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko aba bakiriwe na Perezida na Madamu Jeannette Kagame ku meza, nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuro barangize muri iriya Kaminuza ya UGHE mu muhango wahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iri shuri rimaze rishinzwe.
Perezidansi ya Repubulika ivuga ko muri iki gikorwa cyo kwakirwa, “Baganiriye ku musanzu ukomeye wa UGHE mu rwego rw’uburezi, cyane cyane binyuze mu burezi n’amahugurwa ku bayobozi b’ahazaza mu buzima ku Isi.”
Mu birori byo gutanga impamyabumenyi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’iriya kaminuza, Madamu Jeannette Kagame; yanaherewemo Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, mu rwego rwo kumushimira umusanzu n’uruhare yagize mu iterambere ry’ubuvuzi n’uburezi butagira uwo buheza.




RADIOTV10







