Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo, bitewe n’uko zegereye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyamara bwarahasanze ari mu miturire.
Bamwe mu baturage batuye mu midugudu ya Rebero na Byimana, ndetse n’abandi baturiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa kompanyi ya Hajos mu Murenge wa Karenge, bavuga ko babujijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge kubaka no kuvugurura inzu zabo bitewe n’uko baturiye ubwo bucukuzi. Aba baturage basaba ko, niba batemerewe kubaka no kuvugurura inzu zabo kandi ubucukuzi bwarabasanze bahatuye, bahabwa ingurane bakimurwa.
Mukakarera Chantal ati “Twahaguze dufite icyangombwa cyanditseho ko ari ugutura. Twakijyanye kugicisha muri machine, batubwira ngo ni mu mabuye y’agaciro, nyamara urabona ko ari ku muhanda twari twahaguze dushaka aho gucururiza. Nta kintu batubwira uretse ngo mureke kubaka.”
Undi muturage witwa Maniraho Cyrilo ati “Inaha twahatuye mu 1972. Niba umuntu afite aho atuye ntemererwe kuvugurura inzu ye cyangwa kubaka, kandi akaba ataraguriwe, ni ikibazo gikomeye. Icyo dusaba ni uko, niba bashaka kuduhagarika mu byo dukora, baduha ingurane bakatugurira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko umuturage wari usanzwe atuye aho igishushanyo mbonera cyasanze yemerewe gusana inzu ye, ariko ko itemewe ari ukubaka inzu nshya. Ibi byatangajwe na Mbonyumuvunyi Radjab.
Ati “Ubutaka bwose buri mu Rwanda bugira icyo bwagenewe. Hari ahagenewe ubuhinzi, amashyamba, ibishanga, ndetse n’ahagenewe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ntawemerewe kubakamo. Umuturage wari usanzwe atuye ahasanze Master Plan ashobora gukomeza kuhatura, kandi inzu ye ishaje yemerewe gusaba uruhushya rwo kuyisana cyangwa guhindura amabati. Ariko ikitemewe ni ukubaka inzu nshya itari isanzwe ihari, kuko aho hantu hatagenewe imiturire kugeza igihe hazaboneka ubushobozi bwo kwimura abahatuye.”
Ni ikibazo abaturage baturiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa kompanyi ya Hajos basaba ko cyakwitabwaho kigahabwa umurongo urambye, kuko bavuga ko kutemererwa gusana cyangwa kubaka inzu mu buryo bugezweho bikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









