Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe impande zombi zigamije gukomeza kwimakaza umubano mu rwego rwo guhangana n’umwuka mubi uri mu mubano wazo na Leta Zunze Ubumwe za America.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Uburayi n’u Buhinde byageze ku masezerano y’amateka y’imikoranire hagati y’impande zombi.
Yagize ati: “Uburayi n’u Buhinde twakoze amateka uyu munsi. Twageze ku masezerano akomeye kurusha ayandi yose.”
U Buhinde n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byombi biri gushaka gushimangira umubano w’imikoranire mu bucuruzi n’ibindi bihugu ku isi, mu gihe bihanganye n’igitutu cy’ubukungu n’icya politiki mpuzamahanga baterwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu, u Buhinde buri guhangana n’imisoro ihanitse ya 50% yashyizweho na Perezida Donald Trump umwaka ushize, mu gihe ibiganiro bigamije kugera ku masezerano y’ubucuruzi hagati y’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kugenda biguru ntege.
Ndetse no mu cyumweru gishize, Trump yatangaje ko ashobora gukaza intambara y’ubucuruzi ku bihugu by’u Burayi, abishinja kwanga umugambi we wo kwigarurira ikirwa cya Greenland.
Mu rwego rwo kwihimura kuri Amerika, kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko u Buhinde n’u Burayi byashyizeho isoko rusange ry’ubucuruzi impande zombi zizungukiramo.
Von der Leyen yagize ati: “Twashyizeho isoko rusange ry’ubucuruzi bwisanzuye rigizwe n’abantu miliyari ebyiri, impande zombi zizungukiramo. Ibi ni intangiriro gusa. Tuzarushaho gukomeza gukorana no gushimangira umubano wacu.”
Umunsi umwe mbere yo gusinya aya masezerano, Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa, yari yatangaje ko ayo masezerano y’ubucuruzi azatanga ubutumwa bukomeye bugaragaza ko Uburayi n’u Buhinde byemera cyane amasezerano y’ubucuruzi aho guhanika imisoro, nk’uko ibihugu bimwe byabigenje.

RADIOTV10









