Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

radiotv10by radiotv10
27/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe impande zombi zigamije gukomeza kwimakaza umubano mu rwego rwo guhangana n’umwuka mubi uri mu mubano wazo na Leta Zunze Ubumwe za America.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Uburayi n’u Buhinde byageze ku masezerano y’amateka y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Yagize ati: “Uburayi n’u Buhinde twakoze amateka uyu munsi. Twageze ku masezerano akomeye kurusha ayandi yose.”

U Buhinde n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byombi biri gushaka gushimangira umubano w’imikoranire mu bucuruzi n’ibindi bihugu ku isi, mu gihe bihanganye n’igitutu cy’ubukungu n’icya politiki mpuzamahanga baterwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu, u Buhinde buri guhangana n’imisoro ihanitse ya 50% yashyizweho na Perezida Donald Trump umwaka ushize, mu gihe ibiganiro bigamije kugera ku masezerano y’ubucuruzi hagati y’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kugenda biguru ntege.

Ndetse no mu cyumweru gishize, Trump yatangaje ko ashobora gukaza intambara y’ubucuruzi ku bihugu by’u Burayi, abishinja kwanga umugambi we wo kwigarurira ikirwa cya Greenland.

Mu rwego rwo kwihimura kuri Amerika, kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko u Buhinde n’u Burayi byashyizeho isoko rusange ry’ubucuruzi impande zombi zizungukiramo.

Von der Leyen yagize ati: “Twashyizeho isoko rusange ry’ubucuruzi bwisanzuye rigizwe n’abantu miliyari ebyiri, impande zombi zizungukiramo. Ibi ni intangiriro gusa. Tuzarushaho gukomeza gukorana no gushimangira umubano wacu.”

Umunsi umwe mbere yo gusinya aya masezerano, Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa, yari yatangaje ko ayo masezerano y’ubucuruzi azatanga ubutumwa bukomeye bugaragaza ko Uburayi n’u Buhinde byemera cyane amasezerano y’ubucuruzi aho guhanika imisoro, nk’uko ibihugu bimwe byabigenje.

Aya masezerano agezweho nyuma y’imyaka 20

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 12 =

Previous Post

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Next Post

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

IZIHERUKA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka
AMAHANGA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.