Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko Niyigena Clement yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe yo muri Sudani.
Amakuru aturuka hafi ya Al Hilal avuga ko Clement Niyigena yamaze kurangiza ibiganiro byose bijyanye no kwimukira muri iyi kipe, akazayisinyira amasezerano y’imyaka itatu avuye muri APR FC. Ibi byaje mu gihe uyu mukinnyi asigaranye amezi atandatu gusa ku masezerano yari afite muri APR FC.
Mu kiganiro Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yahakanye aya makuru avuga ko nta mwanzuro urafatwa ku bijyanye no kugurisha uyu mukinnyi. Yagize ati:
“Oya ntaho arajya. Twakiriye ubusabe bwa Al Hilal ejo hashize ariko ntabwo turicarana n’abatekinisiye ngo turebe niba tubyemera cyangwa tubyanga. Ubuyobozi nibumara kwicarana bukabyigaho ni bwo tumenya icyo gukora.”
Nubwo ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko hakiri ibiganiro, amakuru atandukanye avuga ko Niyigena Clement amaze amezi menshi ababwiye ko atazongera amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ibi bikaba ari byo biri gutuma APR FC yifuza kumugurisha hakiri kare kugira ngo atazagendera Ubuntu.
Haravugwa ko Al Hilal yiteguye gutanga amafaranga agera ku bihumbi 120 by’amadorali y’Amerika ($120,000) kugira ngo yegukane uyu mukinnyi.
Nubwo APR FC itararekura byemewe Niyigena Clement kuko ngo yasabwe gusezera abakunzi ba APR FC bakina Umukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari batangiye gushaka umusimbura we ntagihindutse barasinyisha myugariro wa Marine FC witwa Mukire Comfiance bivugwa ko yamaze gusezera bagenzi be bakinana.
RADIOTV10











