Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, aho agiye kungiriza Gen (Rtd) James Kabarebe ugiye kuzuza amezi abiri muri izi nshingano.
Ishyirwaho ry’aba bayobozi rikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026.
Uretse Brig Gen Jean Paul Nyirubutama, undi wahawe inshingano ni James Wizeye wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
James asimbuye Brig Gen Nyirubutama wahawe inshingano mu biro by’Umukuru w’Igihugu, aho yari amaze imyaka ine n’igice ari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa NISS, inshingano yari yahawe muri Nzeri 2021.
Brig Gen Nyirubutama agiye kungiriza Gen (Rtd) Kabarebe ugiye kuzuza amezi abiri yongeye guhabwa inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, aho yahawe izi nshingano mu ntangiroro z’Ukuboza 2025.
Izi nshingano yahawe nyuma y’igihe yari amaze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, si ku nshuro ya mbere yari azihawe, kuko yari yaranazikoze kuva mu kwezi k’Ukwakira 2018 kugeza muri Nzeri 2023 ubwo yajyanwaga muri MINAFFET.


RADIOTV10






