• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Sultani Makenga wa AFC/M23 yagaragaye yagiye gusoza imyitozo y’abasirikare b’umutwe udasanzwe

radiotv10by radiotv10
04/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen.Sultani Makenga wa AFC/M23 yagaragaye yagiye gusoza imyitozo y’abasirikare b’umutwe udasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryungutse abasirikare 1 518 bo mu mutwe udasanzwe, binjiye mu gisirikare mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’iri Huriro Maj Gen Sultani Makenga wanabageneye ubutumwa, abashimira kuba baritandukanyije na FARDC yokamwe n’imigirire mibi.

Aba basirikare binjijwe mu gisirikare cya AFC/M23 ku wa Mbere tariki 02 Werurwe, aho uyu muhango wo gosoza imyitozo, wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru akaba n’Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare wa AFC/M23 Général Major Sultani Makenga.

Aba bakomando bashya b’iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa DRC, biteguye kwinjira mu kazi ko kurinda no kurwanira abaturage b’abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara y’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Mu butumwa yagejeje kuri aba basirikare, Maj Gen Makenga yabibukije ko igisirikare bagiye guhangana nacyo cya FARDC, kigizwe n’abasirikare bamaze gutakaza indangagaciro ndetse ko “n’Umugaba w’Ikirenga wacyo, Perezida Felix Tshisekedi ubwe yigeze kukita igisirikare cy’amabandi (Clochards).”

Ati “Mwanze kuguguma muri icyo gisirikare cya Clochards muza kwiyunga ku gisirikare cy’impinduramatwara kugira ngo mubohore Igihugu cyanyu n’abavandimwe banyu n’abandi Banyekongo bose.”

Yaboneyeho kubabwira ku mugaragaro ko kuva uriya munsi, babaye abasirikare ba AFC/M23 nyuma yo kurangiza imyitozo, bityo ko ubu bashobora gutangira inshingano zabo.

Yababwiye ko igisirikare cy’Iri huriro cyanze gukomeza kurebera ngo Igihugu cyabo gikomeze gusenywa n’ubutegetsi n’abanyapolitiki babi bagifashe nk’akarima kabo, bakagisahura bakigwizaho imitungo.

Ati “Barica abaturage bakabanyaga ibyabo. Uriya Tshisekedi arafata amabandi n’inkozi z’ibibi zose akabaha intwaro ngo bice abaturage bazira uko basa n’ubwoko bwabo. Bakica abaturage banze kuyoboka ingengabitekerezo yabo, abandi bakabica kungira ngo basahure ibyabo.”

Gen Makenga kandi yavuze ko ubutegetsi bwa Congo, muri ibi bikorwa byabwo bibi, bwiyambaje Ingabo z’u Burundi, bugakoresha FDLR n’abacancuro ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba nka Wazalendo.

Maj Gen Sultani Makenga agaragaye mu ruhame nyuma y’icyumweru kimwe na we avuzweho ibihuha ko yagizweho ingaruka n’ibitero by’indege zitagira abapilote bya FARDC biherutse kugabwa mu gace ka Rubaya, byahitanye Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23.

Amakuru avuga ko biriya bitero byagabwe nyuma gato yuko Gen Makenga yari amaze kuva aharashwe ibisasu byahitanye Willy Ngoma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zibukijwe igisobanuro cy’umudali zambitswe

Next Post

Trump akomeje kwikoma Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera igisubizo yahaye America

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Trump akomeje kwikoma Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera igisubizo yahaye America

Trump akomeje kwikoma Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera igisubizo yahaye America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.