Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika kuri Netflix.
Iyi gahunda yiswe Kgl cine corner, ni igikorwa cyo kwerekana filime kizajya kiba inshuro ebyiri mu kwezi, cyatangiranye n’umwaka wa 2026 ubu kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Bwa mbere herekanwe iyitwa ‘One Battle after another’ kuri ubu ku nshuro ya kabiri hakaba hazerekanwa filime yitwa The RIP igaragaramo ibyamamare bitandukanye nka ‘Matt Demon na Ben Affleck’ aba ari abakinnyi b’imena. Abandi bagaragaramo bafite izina harimo Scotty Adkins, Steven Yeun, Teyana Taylor, Sacha Calle n’abandi.
Iyi filime yiganje ubugambanyi cyane no kutagirirana icyizere yasohotse taliki ya 16 Mutarama 2026.
Nsabimana Eddie uri mu bateguye iki gikorwa, avuga ko impamvu bahisemo kwerekana amafilime, ari uko usanga mu Rwanda bigenda bicika kandi wakabaye ari umuco dushyiramo imbaraga nko mu bindi Bihugu.
Ati “Mfite abantu benshi bajyaga bambaza ahantu heza basohokera bareba filime ariko ugasanga mbuze aho nababwira heza kuko usanga ahantu byaberaga benshi bagiye bafunga bakabivamo.”
Akomeza avuga ko aribyo byatumye agira icyo gitekerezo cyo gukora uwo mushinga kugirango abantu bakunda kureba amafilime, Theatre n’ibindi bijyanye nabyo babone aho bazajya babirebera.
Ati “Mu gutangira bizajya biba kabiri mu kwezi gusa nitubona abantu barabikunze twazanabongeza iminsi ku buryo byajya biba na buri cyumweru.”
Kuri iyi nshuro ya kabiri iki gikorwa kizabera ku Gishushu ahitwa Katina’s Kafe, guhera ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bitandatu (6000Frw).
RADIOTV10











