• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

radiotv10by radiotv10
31/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi buzabafasha kunoza akazi basanzwe bakora ko gukusanya imibare.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa amaze amezi atandatu ahabwa abashinzwe ikusanyamibare mu bigo 17 bya Leta, hagamijwe kubongererera ubumenyi mu kazi k’ikusanyamibare basanzwe bakora, by’umwihariko bifashishije ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano (rizwi nka AI). Abahawe ayo masomo bavuze ko azabafasha kunoza akazi kabo.

Iyamuremye Charles ukora muri Minisiteri y’Ubutabera yagize ati “Twari dusanzwe akenshi muri za raporo dukora tugikoresha uburyo bwa kera (traditional approaches), cyangwa tugikenera ko hagomba kuba hari umuntu kugira ngo dutange serivisi, ariko aya mahugurwa twabonye azadufasha gushyira serivisi dutanga mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo nubwo umuntu yaba adahari, serivisi zizajya zitangwa buri gihe.”

Naho Umuhoza Marie Ange ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare we yagize ati “Baduhaye ubushobozi, turi abantu basanzwe mu kazi. Icyo bigiye kutumarira ni ukuvugurura uburyo twakoragamo; nk’abantu bakora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, tuzajya twihutisha ibyo dukora. Niba hari igikorwa twakoraga mu gihe cy’icyumweru, ubu kirahinduka iminsi itatu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Inovasiyo, Yves Iradukunda, yabwiye aba basoje amahugurwa ko umurimo w’ikusanyamibare ugira uruhare runini mu buzima bw’igihugu, bityo ko ubumenyi bahawe bakwiye kubukoresha mu gutanga serivisi nziza muri ako kazi kabo.

Yagize ati “Uko amakuru agenda arushaho kugira uruhare runini mu itegurwa rya politiki zitandukanye no mu guhanga udushya mu gihugu, dukeneye ko ubunararibonye mu gukusanya amakuru hashingiwe ku mibare bushyirwa mu itangwa rya serivisi zose, ndetse no mu bigo byose bya Leta bitanga serivisi zitandukanye. Ni yo mpamvu ibigo bya Leta bigera kuri 17 byarahawe amasomo. Nk’uko twabibonye, abo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro batangiye gukoresha ubumenyi bahawe mu gukora imishinga itandukanye. Twizeye rero ko mugiye gukoresha ubushobozi n’ubumenyi mwahawe mu gukusanya amakuru hifashishijwe imibare mukoresheje ikoranabuhanga, mufate ibyemezo binoze bigamije gutanga serivisi nziza kurushaho zishingiye ku bumenyi mufite.”

Aba bashinzwe ikusanyamibare mu bigo bitandukanye bya Leta basoje amahugurwa bagize icyiciro cya mbere cy’abazayahabwa. Bose hamwe bakaba ari 50, muri bo abahungu ni 35 naho abakobwa ni 15. Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Inovasiyo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Yves Iradukunda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasabye aba bakozi kuzabyaza umusaruro aya mahugurwa

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − three =

Previous Post

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Next Post

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.