Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi buzabafasha kunoza akazi basanzwe bakora ko gukusanya imibare.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa amaze amezi atandatu ahabwa abashinzwe ikusanyamibare mu bigo 17 bya Leta, hagamijwe kubongererera ubumenyi mu kazi k’ikusanyamibare basanzwe bakora, by’umwihariko bifashishije ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano (rizwi nka AI). Abahawe ayo masomo bavuze ko azabafasha kunoza akazi kabo.
Iyamuremye Charles ukora muri Minisiteri y’Ubutabera yagize ati “Twari dusanzwe akenshi muri za raporo dukora tugikoresha uburyo bwa kera (traditional approaches), cyangwa tugikenera ko hagomba kuba hari umuntu kugira ngo dutange serivisi, ariko aya mahugurwa twabonye azadufasha gushyira serivisi dutanga mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo nubwo umuntu yaba adahari, serivisi zizajya zitangwa buri gihe.”
Naho Umuhoza Marie Ange ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare we yagize ati “Baduhaye ubushobozi, turi abantu basanzwe mu kazi. Icyo bigiye kutumarira ni ukuvugurura uburyo twakoragamo; nk’abantu bakora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, tuzajya twihutisha ibyo dukora. Niba hari igikorwa twakoraga mu gihe cy’icyumweru, ubu kirahinduka iminsi itatu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Inovasiyo, Yves Iradukunda, yabwiye aba basoje amahugurwa ko umurimo w’ikusanyamibare ugira uruhare runini mu buzima bw’igihugu, bityo ko ubumenyi bahawe bakwiye kubukoresha mu gutanga serivisi nziza muri ako kazi kabo.
Yagize ati “Uko amakuru agenda arushaho kugira uruhare runini mu itegurwa rya politiki zitandukanye no mu guhanga udushya mu gihugu, dukeneye ko ubunararibonye mu gukusanya amakuru hashingiwe ku mibare bushyirwa mu itangwa rya serivisi zose, ndetse no mu bigo byose bya Leta bitanga serivisi zitandukanye. Ni yo mpamvu ibigo bya Leta bigera kuri 17 byarahawe amasomo. Nk’uko twabibonye, abo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro batangiye gukoresha ubumenyi bahawe mu gukora imishinga itandukanye. Twizeye rero ko mugiye gukoresha ubushobozi n’ubumenyi mwahawe mu gukusanya amakuru hifashishijwe imibare mukoresheje ikoranabuhanga, mufate ibyemezo binoze bigamije gutanga serivisi nziza kurushaho zishingiye ku bumenyi mufite.”
Aba bashinzwe ikusanyamibare mu bigo bitandukanye bya Leta basoje amahugurwa bagize icyiciro cya mbere cy’abazayahabwa. Bose hamwe bakaba ari 50, muri bo abahungu ni 35 naho abakobwa ni 15. Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Inovasiyo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10








