• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Old mutual iravugwaho amananiza yatumye uwagonzwe n’imodoka yishingiye ahera ku kirago

radiotv10by radiotv10
02/02/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Old mutual iravugwaho amananiza yatumye uwagonzwe n’imodoka yishingiye ahera ku kirago
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hashize imyaka 2 hari umwana wo mu murenge wa Muganza waheze mu buriri bitewe no kugongwa n’imodoka ya world vision yari yishingiwe na Old mutual insuarence Rwanda, iki kigo cy’ubwishingizi kiravugwaho guseta ibirenge mu nzira iganisha ku kwishyura indishyi kuri iyo mpanuka mu gihe cyo kivuga ko atari uko biri nyamara hari ubuvuzi uyu mwana atarabona bitewe no kubura ubushobozi.

Muri Kanama 2025 ni bwo Radio&Tv10 yagaragaje ikibazo cya Habumugisha Frank wagonzwe n’imodoka ya world vision muri 2024 bikamusigira ubumuga bukomeye bumutera guhora aryamye ndetse n’ingingo ntizikore .

Ubuyobozi bw’umushinga world viosion bwahise bujya kureba uyu mwana ahita yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza anajyanwa mu bitaro bya Gatagara n’iby’i Ndera ariko uyu mushinga uza guhagarika ubwo bufasha uvuga ko ibisigaye bizakorwa n’umwishingizi w’imodoka yamugonze ari we old mutual nk’uko umubyeyi we Uwimana Charlotte abivuga.

Ati “Bampaye gahunda yo gusubira indera ku ya 23 Ukuboza 2025, ariko ntsbwo nagiye yo kuko bambwiye ngo ni mbwire asiranse abe ari yo ikomeza kuvuza umwana. Hari imiti bari bamutangije ituma atagagara ngo aniture hasi none nabuze ubushobozi bwo kugura indi”.

Me Muhumba Merari uhagarariye uruhande rw’uyu mwana mu mategeko, avuga ko nyuma y’impanuka yagerageje kwegera ikigo cy’ubwishingizi cya Old mutual ngo habeho ubwumvikane ariko ngo akahasuzugurirwa ubugira kabiri banga kwakira amabaruwa ye.

Me Merari agira ati “Nafashe dosiye nyijyana ku mwishingizi witwa old mutual, umuntu nasanze yo yanga kuyakira. Nongeye kujyana ya dosiye barayisoma banga kuyisinyaho. Nabonaga bansuzugura kandi koko ni ko byagenze”.

Uruhande rw’ikigo cy’ubwishingizi cya old mutual ruhakana ibyo gusuzugura uyu munyamategeko rukavuga ko rwamusabye kwerekana umukozi warwo wamusuzuguye ntabikore, ku bijyanye no gutanga indishyi rukavuga ko batanze igitekerezo (proposal) y’uko bakwishyura ariko nticyemerwe bikaba ngombwa ko bategereza gukizwa n’urukiko.

Umwali Sonia ushinzwe imenyekanishabikorwa muri old mutual ati “Umwavoka ntabwo twigeze tumugora, yavuze ko yaje ntitumwakire ariko twamusabye kutwereka umukozi wacu wamusuzuguye yanga kumwerekana. Ni byo koko ikirego kiri mu rukiko kuko twamuhaye uburyo twumva twatanga indishyi ariko ntibabyemera batujyana mu rukiko”.

Mu gihe biteganyijwe ko inama ntegurarubanza y’urubanza old mutual yarezwemo mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge izaba ku ya 25 Gashyantare 2026, Uruhande rw’uyu mwana ruvuga ko ruhangayikishijwe no kutabasha kumubonera ibyo akenera by’ibanze.

Raporo ya muganga wo mu bitaro by’ i Ndera yagaragaje ko ubwoko bw’uyu mwana bwangiritse ndeste uruhande rumwe rwe ntirukora bigatuma akenshi ahora aryamye byiyongera ho ko yaba kwihagarika byoroshye n’ibikomeye abikorera aho ari, Umubyeyi we akavuga ko mu gihe yahabwa ibyo amategeko amwemerera byamufasha mu mibereho kuko kugeza ubu yabaye amushyize ku muturanyi kuko we adafite ubushobozi bwo kumurera.

Umwana yaheze mu kirago
Impanuka yamusigiye ingaruka zikomeye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku makuru agoretse yatanzwe n’ubutegetsi bwa Congo bwuririye ku byago byishe abarenga 200

Next Post

Amakuru mashya agezweho ku munyamakuru wa Siporo uzwi mu Rwanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Amakuru mashya agezweho ku munyamakuru wa Siporo uzwi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.