Mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, haravugwa impfu z’abantu batatu barimo umugabo n’umugore we, bitabye Imana nyuma yo gusangira inzoga y’inkorano, mu gihe undi umwe basangiye na we arembeye mu Bitaro.
Impfu z’aba bantu bo mu Kagari ka Murama muri uriya Murenge wa Bweramana zamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Nsanzimfura Jean de Dieu.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha aya makuru, uyu muyobozi uvuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyaba cyahitanye aba bantu, yatangaje ko undi muntu umwe arembeye mu Bitaro, mu gihe imirambo ya bariya batatu iri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhango.
Yagize ati “Ntabwo twakwemeza ko bazize inzoga, kuko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rw’aba bantu.”
Akomeza agira ati “Ntabwo bapfiriye rimwe kuko bagiye bapfa mu bihe bitandukanye. Ikindi ni uko aba bari umuryango w’umugore n’umugabo.”
Gitifu Nsanzimfura Jean de Dieu avuga ko ubuyobozi na bwo bwahawe amakuru ko bariya bantu basangiye inzoga y’inkorano, ariko ko butahita bwemeza ko ari yo yabahitanye, ahubwo ko bizagaragazwa n’iperereza ryatangiye gukorwa.
Ati “Ku makuru dufite kugeza ubu ni uko abo batatu bitabye Imana undi akaba arembye, mu gihe rero abitabye Imana icyibishe kitaramenyekana natwe ubwo ayo ni yo makuru dufite ubwo.”
Abatuye muri aka gace, bavuga ko aba bantu bafashwe bababara mu nda n’umutwe nyuma yo kunywa iyo nzoga bari basangiye, nyuma bakaza kwitaba Imana.
RADIOTV10








