• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America

radiotv10by radiotv10
09/02/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko bwagize uruhare mu ifatwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America umwaka ushize.

Prince Kid wahoze ayobora sosiyete Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss rwanda, yahamijwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akatirwa gufungwa imyaka itanu.

Nyuma y’iki cyemezo cyafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2023, uregwa waburanye ari hanze, ntiyabonetse ngo ajye kurangiza igihano, ahubwo biza kuvugwa ko yatorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Umwaka ushize wa 2025, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Immigration and Customs Enforcement-ICE), rwatangaje ko Prince Kid yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2026, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angélique yemeye ko Ishimwe Dieudonné yafatiwe muri America.

Yagize ati “Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufungu mu buryo budasubirwaho hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).”

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko kugira ngo Ishimwe afatwe, byanyuze mu nzira z’amategeko. ati “Nk’uko bisanzwe hakozwe ibisabwa iyo hamenyekanye uwakoze icyaha aho aherereye hashyizweho impapuro zo kumufata.”

Habyarimana Angélique yavuze ko inzego z’ubutabera z’u Rwanda zikomeje gukurikirana ikibazo cya Ishimwe kugira ngo hazakurikizwe ibiteganywa n’amategeko.

Prince Kid yahamijwe ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, aho bamwe bavuze ko batswe ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 16 =

Previous Post

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

Next Post

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Related Posts

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

by radiotv10
02/07/2026
0

Umukinnyi wa filimi akaba n’umurwenya uzwi nka Mitsutsu, yashyize ku isoko umuyoboro we wa YouTube n’ikinyabiziga cye cya moto, kugira...

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

by radiotv10
02/07/2026
0

Couple y'Abarusiya Angela Nikolau w’imyaka 33 na Ivan Beerkus w’imyaka 32 buriye umunara w’inyubako ya Empire State izwi cyane mu...

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

by radiotv10
30/06/2026
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ushinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka...

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

Igitekerezo cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin cyazamuye impaka

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuhanzi wanamanyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, Uncle Austin yanenze abategura ibitaramo byitabirwa ku buntu, mu gihe ababitangaho ibitekerezo bavuga ko mu...

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

by radiotv10
29/06/2026
0

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, nyuma yo guhura n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Umunyamerika IShowSpeed, yahuye noneho na Ashton Hall na...

Next Post
Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.