Umunyamakuru Hariana Verás Victória ugaragaza kubogamira kuri butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tshisekedi, yongeye kubaza Perezida Donald Trump ikibazo cyumvikanamo ibinyoma ashinja u Rwanda.
Uyu munyamakuru wakunze kujya muri White House, akanabaza Perezida Trump ibibazo byerecyeye ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, kuri uyu wa Gatanu yongeye kubaza Umukuru w’Igihugu cya America.
Mu kibazo cye, Hariana Verás Victória yateruye ashinja u Rwanda kugira uruhare bibazo byo muri DRC, arushinja ibinyoma ngo “u Rwanda ruri kurenga ku masezerano y’amahoro, ni iki ugiye kubikoraho?”
Yakomeje avuga ku byo yari yabwiwe na Trump mu bihe bishize, ati “Ubushize wari wambwiye ko hazabaho ingaruka.” Akomeza ashinja u Rwanda ibinyoma ko ngo “bari kwica Abanyekongo muri DRC…”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, wihutaga anabazwa ibibazo n’abandi banyamakuru benshi, yirinze gusubiza uyu munyamakuru, amubwira ko agiye kubikurikirana.
Si rimwe cyangwa kabiri uyu munyamakuru yibasiye u Rwanda abaza ibibazo byumvikanamo ibirego by’ibyoma, byakunze kuzamurwa n’ubutegetsi bwa DRC na Perezida Felix Tshisekedi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kugaragaza ibyo kwibaza kuri uyu munyamakuru wagaragaje ko yamaze kuba igikoresho cy’ubutegetsi bwa Congo.
Agaragaza bimwe mu bishimangira ko uyu munyamakuru ari igikoresho cya DRC, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Yiyita ko avuganira Abanyafurika i Washington. Ariko amaze kujya i Kinshasa inshuro ebyiri mu mwaka umwe, aho yahuye na Perezida Tshisekedi; akanakira impano ye imbere ya za camera, akaba yaranatangaje ikiganiro yagiranye na Perezida Ndayishimiye kuri Televisiyo ya DRC (RTNC).”
Uyu munyamakuru kandi aherutse kugaragara mu Nteko Ishinga Amategeko ya America abaza bamwe mu bayigize n’ubundi ibibazo byibasira u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe, ubwo yanengaga iburabunyamwuga ry’uyu munyamakuru, yagize ati “None uyu munsi turi kumubona afashe microphone ya RTNC muri White House, ariko nta na rimwe yigeze agaragaza ko ahemberwa i Kinshasa.”
Abasesenguzi mu bya politiki mu karere, barimo Umunyamakuru Andrew Mwenda, baherutse kuuga ko Hariana Verás Victória yamaze gusa nk’aho yiyambura umwambaro w’itangazamakuru ahubwo akayoboka politiki ya propaganda kubera indonke.
RADIOTV10










