Urubanza ruregwamo Major Jean Claude Habineza ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 485 Frw, uburana hamwe n’umusivile Bavakure Ndekwe Felix, rwasubitswe nyuma yuko uyu musirikare avuze ko atiteguye kuburana kubera impamvu y’uburwayi.
Inteko iburanisha yabajije Majoro Jean Claude Habineza niba yiteguye kuburana asubiza ko arwaye. Bamubajije icyerekana ko arwaye avuga ko yari kujya kwa muganga uwo munsi w’urubanza kandi ko yasabye uruhushya rwo kujya kwivuza.
None ku wa 16 Gashyantare 2026 Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo rwaburanishije urubanza ruregwamo Majoro Jean Claude Habineza ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 485 Frw na Civile Bavakure Ndekwe Felix bari kumwe muri iyo dosiye.
Inteko iburanisha yabajije Majoro Jean Claude Habineza niba yiteguye kuburana asubiza ko arwaye. Bamubajije icyerekana ko arwaye avuga ko yari kujya kwa muganga uwo munsi w’urubanza kandi ko yasabye uruhushya rwo kujya kwivuza.
Inteko iburanisha yabajije niba Civile Ndekwe Felix yiteguye kuburana noneho we arabyemera. Habajijwe Ubushinjacyaha bwa Gisirikare icyo bongeraho, bavuga ko urubanza rugomba kuburanishwa kuko nta kimenyetso cyerekana ko Majoro Jean Claude Habineza arwaye.
Uwunganira Majoro Jean Claude Habineza yafashe ijambo agaragaza inzitizi. Yavuze ko Ubushinjacyaha bwashyize ikirego ku wa 11 Gashyantare 2026 saa tanu z’ijoro. Ati “Ntabwo tuzi ikintu gishyashya Ubushinjacyaha bwashyize mu kirego kuko gifite paji 30″.
Majoro Jean Claude Habineza yunganiwe n’abanyamategeko babiri b’abagore. Uwa kabiri yunze mu rya Habineza avuga ko yasabye kujya kwa muganga. Ati “Iyo aza kuba adafunze yari kuba yaragiye kwivuza. Rero ibindi bimenyetso Ubushinjacyaha bushaka si ngombwa.”
Yanakomoje ku kirego gishya cyongewemo avuga ko uwo yunganira atarabasha gusoma ibyo akurikiranyweho byose. Yasabye Urukiko gufata umwanzuro bagatanga indi tariki bityo umukiriya wabo akabanza kwivuza.
Ubushinjacyaha bwahawe undi mwanya
Ku nzitizi za dosiye yongewemo, bavuze ko habayemo gukosora gusa. Nta kirego gishya cyongerewemo. Uhagarariye Ubushinjacyaha muri iyi dosiye yavuze ko gusubikisha urubanza ari amayeri ya Majoro Jean Claude Habineza amenyereye.
Ati”Yigeze gusubikisha urubanza asaba ko yakwishyura abamureze ariko ntabyo yakoze. Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha izo nzitizi ntizihabwe agaciro kuko agamije gutinza urubanza “.
Umwe mu bunganira Majoro Jean Claude Habineza yavuze ko iminsi ibiri yo gusoma dosiye bidashoboka kuko abafunze bagira iminsi yo gusoma dosiye kandi bakagira n’iminsi yo kujyanwa kuvuzwa.
Abashaka indishyi bahagarariwe n’abanyamategeko batatu (3)
Umunyamategeko uri kuburanira umwe mu baregeye indishyi yavuze ko nabo bakeneye ubutabera kuko Majoro Jean Claude Habineza yasubikishije imanza kenshi.
Bityo rero asanga abaririwe amafaranga nabo bakeneye ubutabera bwihuse kandi buciye mu mucyo kuko igihombo batewe nta wundi bazakibaza.
Feritula Muhimakazi yagiye imbere abwira inteko iburanisha ikibazo cye. Yavuze ko yagujije banki miliyoni 30 zo gucuruza.
Yajyaga mu Bushinwa ntakijyayo, inzu yacururizagamo Downtown yarayitanze kandi abana be bamwe bari kwicwa n’inzara abandi baretse ishuri bitewe n’igihombo cyatewe na Majoro Jean Claude Habineza.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika Urubanza kugirango Majoro Jean Claude Habineza yivuze kandi abunganizi be bazasome neza dosiye. Icyakora Urukiko rwavuze ko uwo munsi nta kabuza urubanza ruzaburanishwa.
Urubanza rwimuriwe muri Mata 2026 bitewe n’uko ukwezi kose kwa Werurwe 2026 iminsi yose yamaze kuzura imanza. Urubanza ruzaburanishwa ku wa mbere tariki 14 Mata 2026 saa tatu za mu gitondo.
Inteko iburanisha yari igizwe n’Abacamanza bane, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umwe. Ni mu gihe Majoro Jean Claude Habineza (Yambuwe ayo mapeti) yunganiwe n’Abavoka babiri.
Civile Ndekwe Felix yunganiwe n’Umunyamategeko umwe (1).
Majoro Jean Claude Habineza na Civile Bavakure Ndekwe Felix bakurikiranyweho;Gutanga sheki itazigamiwe,kwiba,inyandiko itavugisha ukuri,kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’ubuhemu.
Uru rubanza rusa nk’urutinze dore ko rwatangiye kuburanishwa ku wa Ku wa 16 Nzeri 2025.
Ivomo: Ukweli Times
RADIOTV10






