Thursday, February 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

radiotv10by radiotv10
19/02/2026
in MU RWANDA
0
Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Photo/Imvaho Nshya

Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yari irimo abakozi bari mu mirimo yo gusana umuhanda, yakoreye impanuka mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo kugonga ipoto y’amashanyarazi, igusha urubavu, abari bayirimo bose bagwa hasi, hakomereka 16 muri 17 yari itwaye.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukerereza mu Kagari ka Kanazi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare, aho imodoka ifite pulake ya RAI 599A, yataga umuhanda ikagonga ipoto.

Ubwo iyi modoka yagongaga ipoto yahise igusha urubavu, abari bayirimo bagwa hasi, barakomereka bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Bushenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kuvurwa.

Yagize ati “Abarimo bakomeretse byoroheje, bajyanwa mu Bitaro bya Bushenge kuvurwa, abenshi bamaze gutaha.”

SP Emmanuel Kayigi avuga ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga, byaranze umushoferi ubwo yari ayoboye iyi modoka, akagira uburangare.

Ati “Tuributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare kuko buteza impanuka zigira ingaruka ku buzima no ku mitungo y’abantu.”

Abaturage bari hafi y’ahabereye iyi mpanuka, bihutiye gutabara ubwo iyi modoka yari ikigwa, bavuga ko umushoferi wari uyitwaye yagonze ipoto y’umuriro w’amashanyarazi.

Umwe muri bo yagize ati “Yataye umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi, imena abantu cumi na barindwi (17) bose bari bayirimo b’abakozi ba nyakabyizi muri iyo mirimo yo gusana uwo muhanda.”

Uyu muturage avuga ko muri aba bantu, barimo abagore abagore babiri (2) n’abagabo cumi na batanu (15).  Ati “Yakomerekeyemo 16 bahise bajyanwa mu Bitaro bya Bushenge.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + twelve =

Previous Post

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Next Post

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Related Posts

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

by radiotv10
19/02/2026
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko iri muri gahunda yo kugabanya imidugudu yo guturamo iri hirya no hino mu Gihugu, ikava...

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

by radiotv10
19/02/2026
0

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 inshuro ebyiri y’amavuko...

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

by radiotv10
19/02/2026
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haravugwa ikibazo cy’umusore ushinja umukobwa ko yamuhaye ibihumbi 50 Frw ngo baryamane,...

The hidden pressure young people face in their careers

The hidden pressure young people face in their careers

by radiotv10
19/02/2026
0

Career pressure is something many young people feel but don’t always talk about. It is the silent weight of expectations...

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

by radiotv10
18/02/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko ipimwa ryakorewe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 mu Karere...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi
AMAHANGA

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

by radiotv10
19/02/2026
0

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

19/02/2026
Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

19/02/2026
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

19/02/2026
Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

19/02/2026
Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

19/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Ibivugwa ku ifatwa ry'abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.