Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kanyombya ari mu bafashwe bari gukina film barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

radiotv10by radiotv10
31/12/2021
in MU RWANDA
0
Kanyombya ari mu bafashwe bari gukina film barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Film ufite izina rikomeye mu Rwanda uzwi nka Kanyombya, ari mu bantu 10 bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo bari gukina film barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace, buvuga ko Kayitankore Njoli wamamaye nka Kanyombya yafatanywe n’abandi bantu benshi bari muri ruriya rugo bari gukina film batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba ngo basanzwe muri uru rugo, barimo abari baturutse mu Mujyi wa Kigali barimo Kanyombya, bose nta numwe wari ufite icyemezo kigaragaza ko yipimishije cyangwa yikingije.

Amabwiriza agenderwaho kugeza ubu, yahagaritse ibikorwa by’inama z’imbonankubone ndetse n’abitabira ibikorwa binyuranye basabwe kubanza kwisuzumisha ndetse hakaba harashyizweho umubare ntarengwa.

Niyonziza Felicien uyobora Umurenge wa Remera, avuga ko Kanyombya yazanye n’abandi batanu bose bari baturutse i Kigali bagenzwa no gukina film bigatuma bamwe mu baturage bo muri kariya gace bahita bamenyesha inzego ko hari abantu baturutse kure kandi ko bashobora kuba batubahirije amabwiriza.

Avuga ko ubwo inzego zajyaga kubafata, zasanze aria bantu 10 bari mu rugo rumwe “bari kumwe na Kanyombya, ngo bari baje gukina filime […] rero icyaha cyari kirimo ni uko batabwiye ubuyobozi, ikindi ni uko batipimishije kandi kugira ngo abantu bangana gutyo bahure amabwiriza avuga ko bagomba kwipimisha.”

Ubuyobozi bwahise bubaca amande y’ibihumbi icumi (10 000 Frw) kuri buri muntu ndetse bagakora n’ibindi byose byateganyijwe nko kwipimisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Igihugu cyacu gitewe ishema namwe- Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda

Next Post

AMAFOTO: Arthur uherutse gusezera itangazamakuru ari kwishimana n’umugore we ku mucanga

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Arthur uherutse gusezera itangazamakuru ari kwishimana n’umugore we ku mucanga

AMAFOTO: Arthur uherutse gusezera itangazamakuru ari kwishimana n'umugore we ku mucanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.