Abantu 11 mu itsinda rya 17 bo muri Afurika y’Epfo bisanze barwanira u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine nyuma yo kujyanwa bizezwa akazi, bagiye kugarurwa mu Gihugu cyabo.
Aba 11 bagiye kugarurwa nyuma yuko abandi ba bane batashye mu cyumweru gishize, mu gihe abandi babiri, bazaguma mu Burusiya, aho umwe arwariye mu Bitaro i Moscou, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa, mu itangazo byashyize hanze.
Ramaphosa azamura ikibazo cy’aba bagabo 17 bari batanze intabaza basaba Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu Gushyingo nyuma yo gufatirwa mu gace ka Donbas muri Ukraine, yari yakigejeje kuri Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin muri uku kwezi.
Amakuru y’abagabo b’Abanyafurika bashutswe bakisanga muri iriya ntambara, avuga ko bajyanywe mu Burusiya bizezwa akazi, ahubwo bakaza guhita bajyanwa ku rugamba, ndetse ko ari bo bashyirwaga imbere mu ntambara ibera muri Ukraine.
Iki kibazo cy’aba banyafurika bakunze gukoreshwa n’u Burusiya muri iyi ntambara, cyazamyye amakimbirane hagati y’ubutegetsi bw’u Burusiya na bimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Raporo y’ubutasi ya Kenya yashyikirijwe abashingamategeko mu cyumweru gishize ,yagaragaje ko Abanyakenya barenga 1.000 bashyizwe mu gisirikare kugira ngo barwane ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya yavuze ko ateganya gusura u Burusiya kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo.
Afurika y’Epfo yo yiyemeje gukomeza mu murongo wo kutagira aho ibogamiye ku ntambara yo muri Ukraine, mu gihe ikomeza kugirana umubano ukomeye n’ubutegetsi bw’u Burusiya nk’umunyamuryango w’umuryango wa BRICS urimo n’Ibihugu nka Brazil, u Buhindi n’u Bushinwa.
RADIOTV10









