• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/03/2026
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa muri iki gihe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda, ivuga ko muri iki gice cya mbere cy’uku kwezi kwa 03 “mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 20 na 90.”

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’itandatu (6) bitewe n’imiterere ya buri hantu, imvura iteganyijwe kwibanda cyane cyane hagati y’italiki ya mbere na taliki umunani.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Nanone kandi ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

Ni mu gihe hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Iki Kigo kigaragaza ko imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120, iteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu, henshi mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Ngororero, Musanze n’igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera.

Naho imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe mu Turere twa Huye, Muhanga, Gakenke na Rulindo, henshi mu Turere twa Gicumbi, Ruhango, Nyanza, Kamonyi na Gisagara, uburasirazuba bw’Uturere twa Musanze, Ngororero, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru, ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali n’ahasigaye mu Karere ka Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 iteganyijwe mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Rwamagana, ibice bisigaye by’ Umujyi wa Kigali, henshi mu Karere ka Kirehe, uburasirazuba bw’ Uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Gicumbi, amajyepfo y’uburasirazuba y’Akarere ka Kamonyi n’ uburengerazuba bw’Uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare. Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seven =

Previous Post

What the Death of Col Willy Ngoma Could Mean for AFC/M23 In the Conflict- Political analysts

Next Post

Stay Stylish and Safe: Formal Clothes for the Rainy Season

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Stay Stylish and Safe: Formal Clothes for the Rainy Season

Stay Stylish and Safe: Formal Clothes for the Rainy Season

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.