Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari ay’umurambo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yagwiriwe n’ibisate by’inkuta, byemejwe ko ari ay’Ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI).
Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Ayatollah Ali Khamenei yishwe tariki 28 Gashyantare 2026 n’ibitero bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za America.
Amakuru dukesha Urubuga rwa AFP rugenzura ukuri ku bivugwa (AFP Fact Check) avuga ko hagendewe ku isesengura ryakorewe aya mafoto, bigaragara ko yakozwe n’ubwenge bukorano.
Iki gitangazamakuru cyagendeye ku ifoto yari yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook tariki 01 Werurwe, yari iherekejwe n’ubutumwa buvuga ko “Itangazamakuru mpuzamahanga ryashyize hanze umurambo w’Umuyobozi w’Ikirange wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, wishwe n’igitero cya cya Leta Zunze Ubumwe za America zifatanyije na Israel ku wa Gatandatu.”
Iyi foto igaragaza Khamenei aryamye yapfuye, yagwiriwe n’ibisate by’inkuta, yanifashishijwe na Al Jazeera mu mashusho yakoreshejwe n’iki gitangazamakuru mu makuru yacyo.
Nanone indi foto nka yo, igaragaza abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi, bari gukura ibisate by’inkuta ku murambo wa Khamenei, na yo kuri uriya munsi yanyujijwe kuri X iherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Iran yashyize hanze ifoto y’umurambo wa Khamenei uri munsi y’ibisate by’inkuta.”
Aya mafoto kandi yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye nka YouTube na X, aherekejwe n’ubutumwa bwo mu ndimi zinyuranye, aho yashyizweho nyuma yuko Iran yemeje urupfu rw’uriya wari Umuyobozi w’Ikirenga wayo.
AFP Fact Check ivuga ko kugeza ubu nta mafoto ya nyayo y’umurambo wa Khamenei yari yajya hanze, ahubwo ko akomeje gusakara ari ayakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI-generated).
Mu isesengura ryakorewe ifoto ya mbere igaragaza itakaswe, yasakaye kuri Facebook, iyo umuntu ayitegereje neza, abonaho ikirango cya “Meta AI”.
Nanone kandi amaboko n’intoki bya Khamenei bigaragara nk’ibidafite imiterere myiza, ndetse bitanareshya, bishimangira ko yakozwe na AI.
Isesengura kandi ryakozwe n’ikoranabuhanga ritahura ko ikintu cyakozwe na AI (AI-detector tool Vera.ai), ryagaragaje amahirwe menshi ko iriya foto yakozwe na AI.
Kimwe n’isesengura ryakorewe ifoto ya kabiri na yo yasakaye, hifashijwe n’ubundi ikoranabuhanga ritahura ibyakozwe na AI rizwi nka Hive Moderation AI video detector, na ryo ryagaragaje ko “hari amahirwe menshi ko yakozwe na AI kandi ari ibihimbano.”
Nanone kandi abagaragara mu bikorwa by’ubutabazi muri iriya foto ya AI, batandukanye cyane n’amafoto y’aba nyabo babikoze bafotowe n’Ibiro Ntaramakuru bya Iran.
Ivomo/AFP Fact Check
RADIOTV10









